Abiyandikisha gukora ibizamini bya perimi ku rubuga Irembo bashyizwe igorora

Urubuga Irembo ni urubuga rumenyerewe cyane bitewe na service zitandukanye abaturarwanda ndetse nabanyamahanga bakeneraho cyane izitwangwa na leta.

Urubuga IremboGov rubarizwaho serivisi zitandukanye zirenga 100 rukaba rusurwa n’abasaga ibihumbi 7 ku munsi.

Ku Irembo niho hakoreshwa mu buryo bwo kwiyandikisa kubashaka impushya za burundu ndetse n’impushya z’agateganyo kubinyabiziga,ariko mu minsi yashize byaragoranaga cyane aho wasangaga abifuza iyi serivice bigorana kuyibona cyane ko hashyirwgaho igihe cyihariye cyo kwaka iyi serivise.

Nimuri urwo rwego Police y’igihugu yavuguruye itangwa ryiyi service kugirango ifashe abayisaba kunyurwa nayo.

Kuri ubu hari impinduka zabaye kuri iyi serivisi nko kuba igihe icyo ari cyo cyose umuntu azajya abasha kwiyandikisha kuzakorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ubusanzwe uko byakorwaga hageraga igihe cyo kwiyandikisha bagafungura urubuga abiyandakisha bakabikora, byarangira bakongera bagafunga. Ubu buri gihe iyi serivisi izajya iba ifunguye hariho ingengabihe y’igihe ibizamini bizabera ubashe kwiyandikishiriza igihe ushakiye.

Akarusho karimo ni uko bazajya bakwereka niba ahantu ugiye kwiyandikisha hakiri umwanya cyangwa yararangiye, ku buryo utakwirirwa uta umwanya wawe bikagufasha no kubona ahakiri imyanya.

Izindi mpinduka zakozwe ni uko umuntu wiyandikishije gukorera uruhushya akaza guta indangamuntu nta ngaruka bizajya bimugiraho kuko bizajya bihurizwa muri ’system’.

Rwagasana Leila,umuyobozi Ushinzwe Abafatanyabikorwa mu Irembo yavuze ko aya mavugura yashyizweho kugira ngo abaturage bajye babasha kwiyandikisha mu buryo buhoraho nta muvundo.

Yagize ati “Twafunguriye abaturage mu buryo buhoraho, kera umuntu yafunguraga ari uburyo bw’agateganyo cyangwa bwa burundu ukiyandikisha ufite amahirwe nko mu minsi nk’itatu cyangwa itanu, harimo imyanya ibaze kandi y’amezi atatu gusa.”

“Ubu rero twafunguye mu buryo buhoraho uzajya wiyandikisha igihe ushaka kandi ufite n’uburyo wahitamo itariki.”

Yakomeje avuga ko ubu buryo buzagabanya umuvundo waberaga ku rubuga mu gihe cyo kwiyandikisha kandi bihe abaturage amahirwe yo guhitamo igihe bifuza gukorera ikizamini.

Yagize ati “Kera twafunguraga urubuga imyanya ibaze, tukavuga ngo dufunguye imyanya ibihumbi 10, ubu ni myinshi nta kuvuga ngo harimo umubare ubaze w’imyanya abantu baziyandikisha.”

“Buri muturage araza n’iyo bahuriraho ari benshi ntabwo bari buhitemo itariki imwe ari benshi icyarimwe ahubwo azajya ahitamo nabura iyi azajya afata indi n’umurongo w’abantu bahuriraga ku rubuga uzagabanuka kuko bazaba bafite amahitamo.”

Rwagasana yijeje abakoresha serivisi ku IremboGov ko bagiye kubona serivisi nziza ivuguruye kuko ubu buryo bari kubukoranaho na Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Uburyo serivisi yakoraga mbere n’ubu biratandukanye kandi turi gukorana na Polisi buri munsi, uwiyandikishije wese agomba gukora ikizamini. Ubu ibigo bibiri biri gukora tugiye gufungura ku buryo bw’igerageza turebere hamwe uko bikora.”

Serivisi ya IremboGov yatangijwe n’Ikigo ‘Irembo’ ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Igamije gufasha abaturage gusaba ibyangombwa bitandukanye byaba iby’irangamimerere, iby’ubutaka, ibyo gutwara ibinyabiziga n’ibindi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Internet cyangwa telefoni igendanwa.

Nubwo hari utubazo twabayemo ariko iyi serivisi ifasha abantu benshi kubona ibyo bakeneye bitandukanye batavuye aho bari, ngo birirwe bajya gusiragira ku biro n’ahandi bashaka ibyangombwa.

Rwagasana yabwiye abakoresha serivisi za Irembo ko bakora uko bashoboye ngo babashe kubabonera serivisi ibanogeye, ko aho bazajya babona itameze neza bajya babamenyesha igakosorwa.

Yagize ati “Byose dukora ku Irembo haba ivugurura cyangwa serivisi dutanga tubikorera abaturage kandi tuba dushaka kuborohereza uburyo basaba serivisi, turakora cyane ngo bazibone mu buryo bworoshye badakoze ingendo nyinshi.”

“Turabasaba ko mu gihe twajya duhura n’imbogamizi twakorana nabo tukaganira uko bimeze, iyo haje ikorabuhanga rishya habamo imbogamizi, turabasaba bajye batubwira tuganire turebe uko twazikemurira hamwe.”

Usibye ibijyanye n’ibizamini, Irembo yakoze amavugurura atandukanye ngo babashe gutanga serivisi nziza, nko kubasha kwirebera amande ikinyabiziga cyawe mu ibanga ukoresheje ‘TIN number’, guha abaturage amakuru ndetse no kurushaho kubegera n’ibindi bikiri kuvugururwa.

Image

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *