Abize imyuga itandukanye basabwe kwimakaza ikoranabuhanga mu guhanga imirimo

Minisiteri y’Uburezi irasaba abanyeshuri barangiza Kaminuza, by’umwihariko abize imyuga n’ubumenyi ngiro, kwimakaza guhanga udushya n’imirimo ishamikiye ku ikoranabuhanga, cyane ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 ari ryo ryagize uruhare mu gusigasira inzego zose z’ubukungu, iz’ubuzima n’imibereho y’abaturage.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro Irere Claudette, mu Muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basoje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya Muhabura (MIPC/Muhabura Integratade Polytechnic College)riherereye mu Karere ka Musanze.

Umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya gatatu wabaye ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, ukaba witabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’inzego zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu munsi harangije abanyeshuri 182, mu gihe abagera ku 3,000 ari bo bamaze kuhahererwa ubumenyi bunyuranye kuva MIPC yafungura imiryango kuva mu mwaka wa 2014, mu bijyanye n’ubwubatsi, ikoranabuhanga, amashanyarazi, ibijyanye n’amazi ubutetsi n’ibindi.

Madamu Irere yasabye abarangije amasomo yabo mu mashami anyuranye, kwimakaza ikoranabuhanga mu guhanga udushya cyane muri ibi bihe bibi aho u Rwanda n’Isi yose byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Intsinzi ntabwo yizana, urayikorera, turi mu gihe ibintu bihinduka buri munsi. Abarangiza amashuri rero murasabwa kujyana n’ibihe mugakora ibishoboka byose mugahanga udushya mu buryo bwanyu bwihariye. Turi mu isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ariko murasabwa gushaka amahirwe ari mu mbogamizi zatewe n’iki cyorezo. Mwize mu gihe Isi yateye imbere mu ikoranabuhanga, kandi ni mwe mugomba gukomeza kuriteza imbere rikagera ku rwego rwo hejuru”.

Umwe mu banyeshuri barangije muri MIPC mu bijyanye n’ibaruramari, Usabiyera Mugisha Noella, avuga ko kuri we kwihangira umurimo ari ngombwa, kandi ngo agendeye no mu bihe bya COVID-19 azakora ubushabitsi bwe akoresheje ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Dukurikije ibihe turimo bitatworoheye bya COVID-19, ushobora gukora ubushabitsi ubinyujije ku ikoranabuhanga. Nshobora gucuruza amafaranga ntiriwe nyakoraho kuko mu byo twize nanone harimo byinshi byatuma twiteza imbere, tukazamura Igihugu cyacu kandi natwe tukiteza imbere.

Yakomeje avuga ko bishimiye impanuro z’ubuyobozi bw’Igihugu, agira ati: “Ubu nk’uko twabisabwe, tugiye guhanga imirimo twizamure kandi tuyihe n’abandi. Ikintu cya mbere ni igitekerezo kuko twize uburyo umuntu yakoramo imishinga yazamura nyirayo, gusa njye mbona ikoranabuhanga ari ryo rizatuzamura vuba”.

Niyigena Eric we arangije mu bijyanye n’ubwubatsi; avuga ko guhanga umurimo afite ubumenyi ari ibintu byoroshye cyane, kuko iyo umuntu afite igitekerezo ahera kuri bike bimukikije.

Yagize ati: “Njye nshoboye kubaka kuko ni byo nize, ntabwo navuga ngo nta gishoro mfite ubumenyi n’ubushake. Mu gitondo mfashe umwiko wanjye nkajya ku gikwa nakora nizigama ku buryo nagera ubwo nsaba inguzanyo nkiteza imbere. Urumva rero ntabwo nakomeza guhagarara ngo mbese ni bande bampa akazi, oya! Nzahera ku bumenyi mfite ubundi mpange umurimo, gusa ndasaba urubyiruko kwigirira icyizere”.

Umuyobozi w’Ikirenga w’Ishuri Rikuru MIPC Rev.Dr Samuel Mugiraneza Mugisha, ashimangira ko ibyo umuntu yize bigasigara mu mutwe ari bwo bumenyi bumufasha kwiteza imbere, agasaba abarangiza amashuri kwihangira umurimo badateze amaso abandi abizeza ko MIPC izakomeza kubaba hafi.

Yagize ati: “Abarangije amashuri muhawe impamyabushozi, ntabwo ari izo kubika ahubwo mu zibyaze umusaruro, kandi zizabe mu mitwe yanyu. Twishimira ko murangije amasomo mu bihe bigoranye kandi byarabigishije, turabasaba ko mukomeza kongera ubumenyi, ntimugende ngo mwicare ahubwo ubu ni bwo kwiga bitangiye kuko mugiye mu buzima bwo hanze butari ubwo ku ntebe y’ishuri.”

Yakomeje abasaba gutinyuka guhanga umurimo bahereye ku byo bize batarinze gusaba ibihambaye, kuko ari byo bizabagirira umumaro, bikawugirira abandi bazaha imirimo ndetse n’Igihugu muri rusange.

Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *