Afurika y’Epfo: Minisitiri yatezwe n’amabandi bamucucura ibyo yarafite byose

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, Sindisiwe Chikunga yatangaje ko aherutse gutegwa n’amabandi afite imbunda amwaka ibyo yari afite byose.

Minisitiri Chikunga yavuze ko ibi byamubayeho ku wa Mbere tariki 6 Ugushyingo mu 2023, ubwo yari ahagaze gato mu muhanda ngo ahindure ipine ye y’imodoka yari yapfumutse.

Mu byo uyu muyobozi yibwe harimo mudasobwa ye, telefone ndetse n’imbunda yari ifitwe n’umurinzi we.

Minisitiri Chikunga Yavuze ko nubwo yarokotse ubu bujura yakorewe bwamusigiye ihungabana.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ibyaha bikorerwa ku muhanda birimo n’ubujura, gusa ntibyari bisanzwe ko aya mabandi yibasira abayobozi bakuru bo ku rwego nk’uru.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *