Agahinda kari kose mu muhango wo gushyingura Jay Polly (Amafoto)

Mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri.Ni nyuma y’uko bitunguranye yarwariye muri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe, yahise yihutanwa ajyanwa ku bitaro bya Muhima aho yashizemo umwuka akigerayo.

Uyu munsi ku  tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo yasezeweho bwa nyuma aho yari atuye Kibigabaga akaba yahise ajya gushyingurwa.

Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mungeri zose

Jay Polly  azibukirwa ku butuma bwiza yatangaga abinyujije mu ndirimbo ze zomoye  ibikomere bya benshi

Byaramarira n'agahindaByaramarira n’agahinda

Umuhanzi Bulldog  wabanye muri itsinda rimwe na Jay Polly muri tuff Gang

Hon Bamporiki nawe yari yitabiriye uyu muhango

Umwana wa Jay Polly

Umuhanzi Man Mrtin nawe yari yitabiriye uyu muhango

Imodoka yaritwaye umurambo

Uwimbabazi Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly

Bulldogg (ubanza ibumoso) ni umwe mu bitabiriye umuhango wo guherekeza Jay Polly

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *