Agahinda kubize laboratoire mu rwego rw’ubuvuzi aho kubona license ibona umugabo igasiba undi

Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi (Rwanda Allied Health Professional Council/ RAHPC) ari narwo rugaga rubarizwamo abize ibijyanye no gukora muri laboratwari (Laboratory) mu rwego rw’ubuzima aho umuntu urangije amashuri y’isumbuye, n’amashuri makuru muri iri shami aba agomba gukora ikizamini cy’uru rugaga cyimwemerera gukora uyu mwunga yagitsinda agahabwa Lisanse(License).

Gusa iyo uganiye nabize uyu mwuga haba abarangiza cyangwa abasanzwe bafite akazi kuyu mwuga wumva bafite agahinda gakomeye cyane ko bamwe mubari mu kazi bakagiyemo bafite urwego  rw’amashuri rwa A2 nyuma bakaza gukomeza amashuri bashaka urwego rwisumbuye ho rwa A1 ndetse na A0 iyo bakoze ikizamini cyo kugira ngo babone License y’urwego baba bagezeho bigorana .

Ubusanzwe  iyo umuntu wize Ishami rya Loboratwari agiye gukora ikizamini cya License yishyura ibihumbi mirongo itanu by’amanyarwanda(50,000Frw) byo kwiyandikisha, aya mafaranga yishyurwa urugaga (RAHPC) ubundi narwo rugategura uburyo bwo gukora ikizamini kubiyandikishije.

Ku bakandida baba biyandikishije bakora ibizamini 4 bikubiyemo amasomo yigwa muri iri shami aho buri kizamini kiba kigizwe n’ibibazo 100,gusa kugira ngo uwakoze ikizamini atsinde bisaba kugira amanota 50 muri buri somo .

Ikigoye ndetse kinaca intege abakora ibi bizamini nuko iyo ku isomo rimwe ubuzeho n’igice kimwe ayandi 3 ukayatsinda neza nubwo wayuzuza,ubwo ntuba ushobora kubona Lisence,muri make uba watsinzwe.

Ikindi kigoye kubaba batsinzwe baba bashaka guhinyuza ku manota baba babonye(Reclamation) basabwa kwishyura ibihumbi 30000Frw kandi ugasanga adashobora guhabwa aho aba yakoreye ikizamini(Copies d’Exame) ndetse nibisubizo bishobora kumufasha kumenya koko niba yatinzwe.

Mubibabaje Kandi biteye agahinda nuko iyo ukoze 3 utsindwa ucibwa amande 25000 yigongera kuri 50000 kugirango wemererwe kongera gukora ikizamini, watsindwa bagakomeza bakubakuba kuburyo agera nokubihumbi 100000,ibi bikaba bigaragaza kunyunyuza amafaranga mu banyamwuga kuruta gutanga ubumenyi

Ubwo twari turi gukora iyi nkuru twaginiye nabagiye bakora ibizamini inshuro zirenze imwe ariko kugeza uyu munsi bakaba barabuze iyi License.

Hari uwo twaganiriye utashatse ko izina rye turishyira muri iyi nkuru wagaragaje akababaro gakomeye ndetse  kuburyo ubwo yatugezagaho akababaro ke amarira yajengaga mu maso.

Yagize ati:”ndi umunyamwuga muri Laboratoire nize amashuri y’isumbuye muri iri shami nza kubona Dipolome y’urwego rwa A2 ndetse nakoze ikizamini cya License kuri uru rwego ndayibona,nyuma naje gusubira ku ishuri nubundi gukomeza urwego rwisumbuyeho muri iri shami aho nize mu ishuri rikuru rya Leta ishami ry’ubuvuzi(College of Medicine and Health Sciences) aho naringije kwiga mu mwaka wa 2018 nsoza urwego rw’amashuri rwa A1.”

Yakomeje agira ati: ” nize neza ndetse  nagiraga n’amanota meza cyane , nigaga mu ishuri rikuru rya Leta twese twemera ko ritanga ubumenyi buhagije ku wahize,kugeza uyu munsi maze gukora ikizamini inshuro 5 ariko kubona iyi License byaranze neza nkaba nibaza uko nzabigenza,ubwo ubaze amafaranga maze gutanga niyandikisha kugira ngo nkore ikizamini ni akayabo.”

Asoza yibaza niba koko ari ubuswa bubitera cyangwa ari amashuri makuru atanga ubumnyi budahagije butuma umuntu adashobora gutuma utsinda ibi bizamini cyane ko yize neza atinda aho anavuko ko iyo aza kuba ari umuswa aba atarabonye impamyabushozi.ikindi yongeraho nuko iyo uri mu kizamini ubona ubyumva neza ukobona rwose uzatsinda ariko amanota yasohoka ugasanga waratsinzwe,ukibaza uko byagenze bikakuyobera.

Siwe wenyine wibaza ibi kuko twaganiye nabenshi nubwo uyu ariwe tubashije gutangaho urugero,benshi kaba  bavuga ko uru rugaga ibyarwo bidasobanutse ugendeye ko umuntu ashobora gukora n’inshuro zigera ku 10 utaratsinda ikizamini,aho bibaza niba nta kindi kihishe inyuma y’ibi.

ikindi bakomeza kwinubira ni ibizamini  n’amafaranga abitangwaho aho bavuga ko niba umuntu yize neza akabona Diplome yerekana ko afite ubushobozi bwo gukora akazi yigiye,nyuma  akongera agakoreshwa ikizamini kindi,ibi bisa no kwishakira amafaranga kuruta gufasha abanyamwuga.

Bifuza ko igihe umuntu yatsinzwe bajya bamubikira amanota y’amasomo yatsinze hanyuma akazakora asigaye kuko usanga umuntu aguma gukora ibizamini Kandi ugasanga ari isomo rimwe agenda atsindwa,banongerho ko bagakwiye gufashwa nkuko kuba foromo bimeze aho iyo ufite License ya A1 iyo abonye  impamyabushobozi ya A0 bahita muha License ya A0 utongeye gukora ikizamini.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twabashije gushaka amakuru agaragaza imibare y’abaheruka gukora ibizamini bya License muri uru rwego , bikaba bigaragarako abatsinze ari mbarwa.

-Abakoze ikizamini bafite urwego rwa A2 bari abakandida 16 haburamo numwe utsinda.

-Abakoze ikizamini bafite urwego rwa A1 bari abakandida 27 hatsindamo abakandida 2 gusa mu gihugu hose.

-Naho abakandida bakoze ikizamni ku rwego rwa A0 hakoze abarenga 240 hatsinda abakandida 48 gusa mu gihugu hose.

Benshi mu bari muri uyu mwuga iyo muganiriye bavugako bifuza impinduka ndetse bagasaba ko uru rugaga rubashinzwe rukwiye kubafasha aho kubananiza. Banifuza ko minisiteri y’ubuzima ifite mu inshingano inzego zose z’ubuzima ikwiye gukorera ubuvugizi abakozi bayo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *