Agakiriro ka Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro

Muri iki gitondo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, inkongi yibasiye agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi.Ababonye iyi nkongi bavuga ko yatangiye saa 8h50 za mu gitondo, itewe n’umuriro w’amashanyarazi, bituma ibikoresho byinshi birimo za matela n’ibindi bikoresho byinshi bibikwa mu gakiriro.

Triki ya 29 Kamena 2019,nabwo kaherukaga gushaya mu gice cy’aka gakiriro kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw’ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi.Amakuru aravuga ko iyi nkongi yatewe n’abantu basudiraga, udushashi tw’umuriro dutarukira ahabitse matola, hahita hafatwa. Kugeza ubu hahiye ibice bitandukanye by’aka gakiriro.

Polisi ishinzwe kuzimya inkongi ikaba yihutiye gutabara kugira ngo ribashe kuzimya uyu muriro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *