Raila Odinga yatanze ikirego mu rukiko cyamagana ibyavuye mu matoro

Raila Odinga, wabaye uwa kabiri mu matora ya perezida muri Kenya, yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga cyo kuburizamo ibyavuye mu matora ya perezida.

Akanama k’amatora ka Kenya katangaje ko William Ruto ari we watsinze amatora ku majwi 50.5%, kuri 48.8% ya Odinga.

Itsinda ry’abanyamategeko bamwunganira ryavuze ko icyo kirego cyamaze gutangwa ku rubuga rwa internet.

Umunyamategeko uri mu bagize itsinda ryunganira ihuriro Azimio la Umoja rya Odinga, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko bari mu nzira berekeza ku rukiko rw’ikirenga i Nairobi gutanga n’inyandiko z’icyo kirego.

Umunyamategeko akaba n’umunyapolitiki Daniel Maanzo yavuze ko icyo kirego cyo kuburizamo ibyavuye mu matora cyamaze kugera mu rwego rw’ubucamanza rwa Kenya.

Ariko yavuze ko kopi y’iki kirego izaguterwaho kashe, itangwa mbere y’igihe ntarengwa cy’isaha ya saa munani z’amanywa (14h) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga mbere ya saa saba (13h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Hagati aho, abashyigikiye Odinga bateraniye hanze y’inyubako y’urukiko, aho abapolisi babarirwa mu magana bashyize ahatagomba kurengwa.

Umunya-Kenya uwo ari we wese utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora ya perezida, na we ashobora gutanga ikirego mu rukiko cyo kuburizamo ibyayavuyemo.

Dosiye ya Odinga yongerewe imbaraga no kuba bane mu bakozi bakuru (abakomiseri) b’akanama k’amatora – barimo n’umukuru wungirije wako, Juliana Cherera – barafashe icyemezo cyo kwanga kwemeza ibyavuye mu matora.

Mu mwaka wa 2017, urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwahinduye impfabusa ibyavuye mu matora ya perezida ruvuga ko yabayemo inenge, rutegeka ko hakorwa andi matora mu gihe kitarenze iminsi 60.

Uwari Perezida Uhuru Kenyatta yaje gutsinda ayo matora asubiwemo, nyuma yuko Odinga yari yanze ibyavuye mu matora.

Abashyigikiye Raila Odinga bateraniye hanze y'inyubako y'urukiko mbere yuko icyo kirego gitangwaAbashyigikiye Odinga bateraniye hanze y’urukiko mbere yuko ikirego gitangwa

Src:BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacuTubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *