Akamoro k’umuziki mubuzima bwa muntu

Umuziki udufasha mu buzima bwa buri munsi aho wifashishwa mu myidagaduro no muri gahunda zi tandukanye,cyane ariko umuziki usanga udufashe kugubwa neza kubakunda kuwumva.

Dore bimwe mu byiza bigera kubantu bakunda kumva umuziki.

1. Bitera gusinzira neza

Igihe wabuze ibitotsi, mbere yo kuryama banza ufate nk’iminota micye wumve umuziki utuje, nuryama uzasinzira neza.Gusa uzirinde kumva imiziki y’ingufu kuko ishobora gutuma ubura ibitotsi.

2.Byongera ubwenge kwibuka

Umuziki kandi ufasha abantu kwibuka. ibyahise kurenza abantu batajya bawumva.
bituma umusemburo wa dopamine urekurwa ku bwinshi nuko bigafasha mukwibuka ibintu byahise.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo urikwiga wumva umuziki utuje bigufasha gufata mu mutwe vuba.

3. Bifasha imitsi y’amaraso gukora neza.

Iyo urikumva umuziki ushimishije wumva wumva ugize akanyamuneza kenshi, ukishima. Ibiwumva bikubaho mu gihe urikumva umuziki, bifite akamaro kenshi k’umutima n’imiyoboro ijyana amaraso ahantu hatandukanye mu mubiri wawe.

4. Bifasha abarwaye stroke gukira vuba

Umuziki n’ingenzi cyane kubantu barwaye indwara ya stroke, kuko n’indwara ifata mu gice cy’ubwonko, kumva umuziki rero bifasha umurwayi wa stroke gukira vuba.

Si ugukira gusa kuko binagufasha kuruhuka no kumva utuje.

Uzamura igipimo cy’ibyishimo ndetse unatuma umuntu yumva akanyabugabo bigafasha gukira vuba. Kuko utuma ubwonko bubasha gusana ku buryo bwihuse ahari hangiritse.

5. Bifasha kurya buhoro kandi bicye.

Ibi rero bituma uhaga vuba kandi utariye byinshi, Niba wifuza kurya ibiryo bicyeya, gerageza gufatira ifunguro ryawe ahantu hari umuziki utuje cyane ndetse w’umwimerere bizagufasha cyane kutarya ibiryo byinshi. Ibi bikaba binafasha cyane abantu bifuza gutakaza ibiro.

6. Bifasha gukora siporo

Gerageza kumva umuziki mu gihe urimo gukora sport, kuko bifasha umubiri kutananirwa vuba ndetse ukabasha gukora imyitozo igihe kirekire.

7.Bigabanya uburibwe

Mu bijyanye no kugabanya uburibwe mu mubiri umuziki uza mu bintu bya mbere.

Abahanga bavuga ko umuziki utuma harekurwa umusemburo wa dopamine ukaba umusemburo utuma umuntu atumva uburibwe cyane mu mubiri.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2011 bugakorerwa ku bantu bari bamaze kubagwa, bwagaragaje ko kumva indirimbo kuribo byatumaga nyuma yo kuva mu kinya batumva uburibwe kimwe n’abatawumvaga.

8. Bigabanya stress no kwiheba

Mu buzima bwacu bwa buri munsi duhura n’ibintu byinshi bidutera guhangayika cyane, ibindi bikadutera kugira ibibazo byinsi ndetse umuntu akumva adatuje.

Mu guhangana nabyo ikintu cya mbere wagakoze ni ukumva umuziki utuje ndetse byashoboka ukaba utarimo ibicurangisho cyangwa harimo bicyeya, kugirango utwarwe n’amagambo yubatse iyo ndirimbo. Aha si byiza gukoresha indirimbo zirimo ingoma zidunda, ndetse ntabwo ari indirimbo zirebwa, ni izumvwa gusa (audio).

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2007 bugaragaza ko utuma cortisol igabanya igipimo yari igezeho nuko bigafasha mu kugabanya stress.

Ntabwo aribyo gusa kuko niba wababaye, warakaye se, no kumva udatuje, umuziki utuje wagufasha cyane.

9. Bigabanya umuvuduko w’amaraso.

Kumva umuziki utuje buri gitondo no mu masaha y’umugoroba byibuze iminota 30 bituma umuvuduko w’amaraso ukabije ugenda ugabanyuka.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *