Akaryoshye ntigahora mu itama Ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire byagenze bite? Taifa na Axel baragiye

Urukiko rw’ubujurire ni ikiganiro cyakorwaga na Sam Karenzi, Kalisa Bruno Taifa na Horaho Axel.

Amakuru ahari avuga  ko iki kiganiro cyakomwe mu inkokora nuko bamwe mu banyamakuru b’inkingi za mwamba bagikoraga bagiye kujya muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Kalisa Bruno Taifa wari umwe mu inkingi za mwamba aherutse kubona ibyangombwa bimwerera kwimukira muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ari kumwe n’umuryango we.

Uretse Taifa, mu minsi iri imbere Horaho Axel ari gutegura ubukwe n’umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika , ndetse hari amakuru avuga  ko nawe azahita yimukirayo vuba.

Ikibazo cy’ingutu cyabaye ni uko ikiganiro cyari gisigayemo Sam Karenzi na we umaze iminsi ahugiye mu kandi kazi.

Icyakora abantu bari hafi cyane ya Sam Karenzi bavuga ko uyu mugabo we yiteguye gukomeza akazi ndetse akaba yartangiye  gushakisha abazasimbura bagenzi be.

Nyuma yo kubona ko Horaho Axel na Kalisa Bruno Taifa bagiye , mu buryo bw’ibanga Sam Karenzi n’ubuyobozi bwa Radio Fine FM bari gushakisha abasimbura babo.

Ku rutonde rw’abo twamenye bari gutekerezwaho harimo; Claude Hitimana usanzwe ukorera Royal FM, Leonidas Ndayisaba ukorera Flash FM, Regis Muramira usanzwe kuri City Radio n’abandi banyuranye.

Icyakora nubwo aba aribo bari kugarukwaho nk’abashobora gukorera mu ngata abagiye mu kiganiro ‘Urukiko rw’ubujurire’ nta n’umwe baramara kwemeranya.

Gusa ngo mu gihe haba hamaze kuboneka ikipe isimbura Horaho Axel na Kalisa Bruno Taifa, Sam Karenzi yasubukura iki kiganiro

Ikiganiro ‘Urukiko rw’ubujurire’ kiri mu bimaze kwigarurira imitima ya benshi bakunda imikino mu Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *