Algeria: Abashomeri bagiye kujya bahembwa amadolari 92 ku kwezi

Perezida wa Repubulika ya Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yategetse ko buri mushomeri uri mu kigero cy’imyaka y’amavuko iri hagati ya 19 na 40 azajya ahembwa amadolari ya Amerika 92 (akabakaba amafaranga y’u Rwanda 92,000) buri kwezi.

Ni icyemezo uyu Mukuru w’Igihugu yafashe ku wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022 mu rwego rwo “kubungabunga agaciro k’abakiri bato” barimuri iki kigero.

Uretse guhabwa aya mafaranga angana na bibiri bya gatatu (2/3) cy’umushahara muto uhembwa abakozi bo muri Algeria, Perezida Tebboune yanatangaje ko abashomeri bari muri iki kigero bazajya bahabwa serivisi z’ubuvuzi ku buryo bubahendukiye, kandi urugero (rate) rw’umusoro ubarwa ku mukiriya barukurirweho mu gihe bagannye isoko.Guhera muri Werurwe 2022 ni bwo aba bashomeri bazatangira kujya bahabwa aya mafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *