Alliah Cool yagabiye inka Minisitiri Bamporiki

Isimbi Alliance  yagabiye inka Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.

Mu kiganiro yagiranye  na IGIHE tukesha iyi inkuru, Isimbi yagize ati “Bamporiki akora sinema, kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk’umwe muri abo namushimiye.”

yakomeje avuga ko yashimiye Bamporiki, ni uko akomeje kubera urubyiruko rw’u Rwanda icyitegererezo nk’umwe bagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika akiri muto.

Ati “Indi mpamvu mushimira, ni uko atari ibintu byoroshye guhabwa inshingano ukiri urubyiruko nk’uko yazihawe, ariko kuva yatangira kuzifata, Bamporiki ntarataba mu nama urubyiruko.”

Isimbi yavuze ko yahisemo guha inka Bamporiki kuko ari ikintu gikomeye mu muco w’u Rwanda.

Mu mashusho yafashwe ubwo Bamporiki yagabirwaga na Isimbi, yagaragaje ibyishimo bikomeye.

Mu kumushimira, Bamporiki yagize ati “Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”

Iyi nka yatangiwe mu birori by’ubusabane byabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022 bigahuza abantu batandukanye barimo n’abasanzwe baba mu myidagaduro.

Minisitiri Bamporiki yahishuye uko yashoye ibiceri 300 Frw none ageze kuri miliyari 1 Frw - Inkanga

Minisitiri Edouard Bampori

Isimbi Alliance yagabiye inka Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *