Amagambo ya Perezida Museveni mbere yuko umupira uba na nyuma y’umukino wa Uganda n’u Rwanda

Nyuma y’umukino w’u Rwanda na Uganda aho ikipe y’u Rwanda yatsinzwe igitego kimwe nkuko byagenze mu mukino wabanje ukabera mu Rwanda aho Uganda yari yatsinze igitego kimwe ku busa. Perezida Museveni yavuze ko Uganda yakinnye neza.

Ati “Nshimiye ikipe y’igihugu kuri iyi ntsinzi. Bakoresheje takike zanyazo, igitego cyacu cyavuye ku mupira wo kuri coroneri. Izi takitike ndazizi kubera ko nabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mbere ya 1966, ubwo narekaga kwita kuri siporo nkatangira urugamba muri poltiki.”

Mbere y’umukino wa Uganda n’u Rwanda Perezida Yoweri Museveni w’imyaka  yari yagiriye inama ikipe ya Uganda yo kutagira igihugu.

Ati “Ndifuriza amahirwe ikipe ya Uganda Cranes ifite umukino n’ikipe y’u Rwanda, Amavubi stars. Mureke twubakire ku ntsinzi muheruka kugira mu mukino uheruka. Ntimugire ubwoba. Ntimukinire ku gitutu, muhagarare neza cyane mu mwanya wo gutera coroneri.

Abanya-Uganda barabishimiye.”

 

Igitego cya Uganda cyabonetse ku munota wa 22 giturutse kuri coroneri gitsindwa na Fahad Bayo,u Rwanda rwagumye kwataka haba mu gice cya 1 ndetse n’icyakabiri ariko biba ibyubusa umupira urangira ari igitego kimwa cya Uganda kubusa bw’Amavubi(1-0)

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *