Amaherezo y’inzira ni munzu, Miss Muheto yashyikirijwe imodoka yatsindiye mu irushanwa rya Miss Rwanda (Amafoto)

Nyuma y’igihe kitari gito irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ribaye Miss Nshuti Muheto akaryegukana ndetse akamererwa igihembo gikuru n’imodoka yo mu bwoka bwa Hyundai Venue,ku mugoroba wo ku wa 14 Nyakanga 2022 nibao yashyikirijwe iyi modoka .

Iyi modoka  yayishyikirijwe n’Inteko y’Umuco cyane ko ari yo ifite inshingano zo gukurikirana imigendekere y’iri rushanwa nyuma y’aho ryamburiwe Rwanda Inspiration Back Up ku bibazo byagaragaye muri iki kigo cyari gisanzwe gifite mu inshingano zo gutegura Miss Rwanda.

Iyimodoka yatanzwe na Hyundai,gusa habayeho gutinda kuyitanga kubera ibibazo byabanje kuzamo by’uwari uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up Ishimwe Dieudonne watawe muri yombi ndetse akaba anafunzwe azira guhohotera bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa,ndetse barimo na Miss Nshuti Muheto wanabaye imbarutso ry’itabwa muriyo yombi rya Ishimwe.

Nubwo iyi modoka yatanzwe nk’igihembo nyamukuru kiri rushanwa ariko ibindi bihembo bigomba guhabwa Muheto ndetse nabandi bakobwa bagiye bemererwa ibihembo bitewe n’imyanya begukanaye muri iri rushanwa ntibiratangwa gusa Inteko y’Umuco ivuga iri gukemura ibibazo byose byagaragaye kugirango nibindi bishyirwe ku murongo.

Ku geza ubu Inteko y’umuco niyo yahawe inshingano zo gutegura iri rushanwa ngaruka mwaka rya Miss Rwanda,nyuma yaho Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up atawe muri yombi.

 

Miss Muheto yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yari igihembo gikuru mu irushanwa rya Miss Rwanda

 

Miss Muheto ubwo yari amaze gushyikirizwa imodoka ye

 

Miss Muheto nyuma yo guhabwa imodoka ye

 

Akanyamuneza kari kose kuri Miss Muheto

 

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *