Amakipe 2 akomeye mu Rwanda ashobora gusezera muri champion kubera imyanzuro ya FERWAFA yo kwirinda Covid 19

Ni ubwo habaga inama yahuje FERWAFA n’Amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mupira wa maguru,amakipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports akagaragaza ko ashobora gusezera muri Shampiyona nyuma y’uko yagaragaje ko atiteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 avuguriye, asaba amakipe gukora imyitozo no kwitabira amarushanwa abakinnyi baba hamwe.

Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mutarama 2021 ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryagiranye inama n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.

Amakipe yabwiwe ko ategetswe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo gucumbikira abakinnyi hamwe no kubapimisha ’rapid test’ byibuze inshuro ebyiri mu cyumweru.

Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko idashobora gukina abakinnyi baba hamwe mu mwiherero mu gihe Kiyovu Sports yo yavuze ko itari mu mwanya wo gufata umwanzuro muri iyi nama.Ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko ikipe yumva itazubahiriza amabwiriza yatanzwe uko yakabaye, ubwo izasezera.

Rayon Sports yatsinze Bugesera mu mukino ubanziriza uwa APR FC (AMAFOTO) -  Kigali Today

National League Matchday 5: Rayon Sports Settle for A Draw with Rivals  Kiyovu – KT PRESS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *