Amakipe abiri yo muri Arabie Saoudite yashyiriyeho Messi akayabo ka miliyoni 350$ mu rwego rwo guhangana na Cristiano Ronaldo

Rurangiranwa Lionel Messi yashyiriweho akayabo ka miliyoni 350$ kugira ngo yerekeze muri Al-Hilal ndetse na Al-Ittihad Club  mu cyeba wayo, aya makipe  yifuza guhangana na Al Nassr iherutse gusinyisha Cristiano Ronaldo.

Lionel Messi uri kugana ku musozo w’amasezerano ye na Paris Saint-Germain arifuzwa n’amakipe atandukanye arimo na Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite gusa amahirwe menshi nuko azongera amazeserano muri Paris Saint-Germain asanzwe akinira.

Amakipe yo muri Arabie Saoudite afite agafaranga gatubutse cyane doreko iki gihugu gifite gahunda yo kwimenyekanisha mu mupira w’amaguru babicishije mu bakinnyi bakomye akaba ari nayo mpamvu amakipe yaho ari guhatana mu kwegukana ibihanganjye muri Ruhago.

Al-Ittihad Club  mu cyeba wa Al-Hilal icyumva amafaranga yashyizwe kuri Messi yahise itakuba yiyemeza kumuha miliyoni 350$ ku mwaka mu gihe yaba abyemeye,nubwo bigoye ko Messi yahita aza muri iki gihugu dore ko afite byinshi akeneye kugeraho akina mu makipe akomeye asanzwe akina shampions League.

ikinyamakuru Marca gitanagaza ko Al-Hilal  yayarekura ubundi hagasigara amahitamo yuyu rutahizamu ntayegayezwa mu isi ya Rugahago.

Mu gihe ibi byaba bibaye Messi yahita afata umwanya wambere mu bakinnyi bahembwa agatubutse dore ko yaba akuyeho agahigo ka mugenzi we Cristiano Ronaldo bahoro bahanganye mu duhigo, kuri ubu uzajya ahabwa  miliyoni 210$ ku mwaka akaba ariwe uyoboye abandi bahembwa agatubutse.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *