Amakuru arimo gucicikana nuko Theoneste Bagosora yapfiriye muri Gereza.

Theoneste Bagosora wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu gihugu cy’u Rwanda yaguye muri gereza yo muri Mali aho  yari afungiwemo.

Aya makuru akaba yagiye hanze ubwo umuhungu wa Colonel Theoneste Bagosora witwa Achille Bagosora yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko Se yapfuye, amwifuriza iruhuko ridashira.

Ni ubutumwa yashyize kuri Facebook aho yagize ati” RIP Papa’ bivuze ngo “Rest In Peace Papa cyangwa ruhukira mu mahoro papa”.

Nta bindi Achille Bagosora yongeyeho.

Théoneste Bagosora yari asanzwe afungiwe muri Mali. Akaba yari amaze igihe arwaye.

Urukiko mpuzamahanga ICTR rwari rwamukatiye gufungwa burundu ahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi arajurira akatirwa gufungwa imyaka 35 ibarwa uhereye muri 1996. Kuva 01/7/2012 yari afungiye muri Mali.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *