Amakuru y’akakanya: Perezida wa RDC Félix Tshisekedi arokotse uburozi bwari bumuhitanye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yarokotse uburozi bwari mu ibaruwa yoherejwe mu biro bye, igatahurwa itaramugeraho nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje.

Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko iyo iyo baruwa  yaturutse ku muryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Bufaransa, ariko ntihavuzwe uwo muryago uwari wo.

Ngo iyo baruwa yageze mu biro bya Perezida wa RDC tariki 12 Ugushyingo, yakirwa n’abakozi b’ushinzwe ibyo biro, mbere yo kuyohereza kwa Perezida kuko ari we yari igenewe. Iyo bahasha ngo yari irimo urupapuro rumwe n’ikinyamakuru kimwe.

Ngo kugira ngo bagire amakenga, yari ipfumuye ku mpande kandi imbere havamo umwuka utari mwiza (uhumura nabi).

Hitabajwe inzobere zo mu kigo cya Polisi gishinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga, ziza kwemeza ko uwo mwuka mubi uturuka ku kinyabutabire cyizwi nka ’ion cyanure’.

Icyo kinyabutabire gishobora kwifashishwa nk’uburozi bwica umuntu iyo abuhumetse. Ubusanzwe icyo kinyabutabire gikunze kuboneka mu bintu byazanye uruhumbu, urubobi n’ibindi byaboze.

Bivugwa ko garama 200 z’icyo kinyabutabire cya Ion cyanure, uzisutse mu kirahuri cy’amazi cyangwa ibindi binyobwa, mu munota umwe cyaba kimaze kwica umuntu nk’uko ikigo gishinzwe ibimenyetso by’ikoranabuhanga muri Polisi ya Congo cyabitangaje.

Umwe mu bayobozi bo muri RDC yatangaje ko batangiye kuganira n’u Bufaransa kugira hamenyekane inkomoko nyayo y’iyo bahasha n’impamvu yoherejwe.

Bivugwa ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yahamagaje ambasaderi w’u Bufaransa muri icyo gihugu ngo asobanure iby’icyo kibazo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *