AMAKURU Y’AKAKANYA: Umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda arimo kurasa nawe bahita bamurasa arapfa!

Uyu musirikare  wo mu ngabo za FARDC ziri mu mutwe w’abakomando yaje ku butaka bw’u Rwanda ari kurasa  ku mupaka wa Petite Bariere mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, na we ahita araswa na mudahusha ( SNAIPER) mu ngabo z’u Rwanda, ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari, hafi n’umupaka wa Petite bariere mu ma saa saba z’ijoro.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Rwandatribune arinayo dukesha iyi nkuru ko uyu musirikare yazaga asatira abasirikare bari hejuru ku minara (Tawa), byibuze amasasu arenga makumyabiri ni yo yarashwe.

Ati: “Uyu musirikare yarasaga yerekeza ku basirikare bari ku burinzi nyuma yaje kuraswa na mudahusha (SNAIPER) wo muri RDF ahita ahasiga ubuzima kugeza na n’ubu umurambo uracyahari hategerejwe ubuyobozi bwa FARDC kuza gushyikira umuntu wabo.”

Muri Kamena uyu mwaka wa 2022, kuri uyu mupaka hari harasiwe undi musirikare wa FARDC winjiye ku mupaka w’u Rwanda arasa abashinzwe umutekano ndetse n’abaturage akanakomeretsamo bamwe, na we ahita araswa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ahita ahasiga ubuzima.

Hagize andimakuru tumenya kuri iyi nkuru turayakugezaho byihutirwa

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *