Amakuru yizewe nuko Locky Kirabiranya yakoze ubukwe,bitari Film nkuko bamwe babikekaga.

Nkuko twari twabyanditse mu nkuru yabanje aho twagaragaza amafoto ya Lock Kirabiranya hataramenyekana ni baba koko yakoze ubukwe nkuko amafoto yabigaragazaga,hibazwaga byinshi haba kwitangazamakuru ndetse no kubakurikirana uyu musore ukunzwe nabenshi mu rwanda.

iyi nkuru nkuko tuyikesha Inyarwanda.com  ni uko umuhango wo kwambika impeta wabaye ku munsi wo kuwa Gatatu ndetse umukobwa witwa Carmene usanzwe akina muri filimi yitwa The Secret akoresha amazina ya Linda yemera kwambara impeta ya Rocky Kirabiranya. Nyuma y’iyo mihango hari hakurikiyeho umuhango w’ubukwe bwabaye kuri uyu wa Mbere aho imiryango n’inshuti zari zateranye mu gushyigikira abana babo ku ntambwe nziza bateye yo kurushinga banabasabira umugisha wo kuzarambana.

Carmene asanzwe akina muri firimi yitwa Sectret yitwa Linda,Amakuru avuga ko umuhanzi Social Mula wanaririmbye muri ubu bukwe indirimbo izakoreshwamo aya mashusho ariwe wabaye Parrain ndetse abagize Rocky Entertainment barimo Savimbi, Papa Cyangwe nawe wanafatanyije na Social Mula muri iyo ndirimbo na Arafat Kaboy, bambarira uyu mugabo mu gihe Kadafi Pro we yari ari kuri Camera nk’umukamezi wakamejeje.

Amakuru InyaRwanda ifite ni uko hagiye gusohoka indirimbo ya Social Mula afatanyije na Papa Cyangwe ariko ayo mashusho akazagaragaramo amashusho y’ubukwe bwose bwa Rocky Kirabiranya ndetse iyo ndirimbo bikaba biteganyijwe ko izasohoka vuba. umwe mu nshuti za hafi za Rocky Kirabiranya ndetse na R.E waganiriye na InyaRwanda  yahamije aya makuru anavuga ko ibyo abantu bari gutekereza ko atari ubukwe atari byo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *