Amateka yisubiyemo kuri Ngabo Medard Jobert,indirimbo ye MY VOW yarebwe na miliyoni y’abantu mu masaha 48 gusa

indirimbo ye ‘MY VOW’ yaciye agahigo ko kurebwa n’umubare munini w’abantu kuri YOUTUBE mu masaha 48 gusa.Iyi ndirimbo ‘MY VOW’, igaragaramo amashusho y’ubukwe bwa Meddy. Ibi biri mu byatumye inarebwa cyane kubera ko abantu batigeze banakurikirana imihango y’ubukwe bwe.Ni indirimbo mu mashusho yayo, hagaragaramo amwe mu mashusho y’ubukwe bw’aba bombi bwabaye muri Gicurasi.

Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba. Ubu bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

Mu myaka yashize byari nk’inzozi ko umunsi umwe umuhanzi w’Umunyarwanda ashobora kuzashyira indirimbo ye kuri YOUTUBE ikaba yarebwa n’umubare munini w’abantu.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *