Amavubi anyagiye Guinea ibitego 3-0 mu mukino wabahuje.

Wari umukino wa gishuti aho ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanyagiye Syli National ya Guinée ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Mutarama 2022.

Iyi kikipe ya Syli National imaze iminsi mu Rwanda yitegura Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, yakinnye uyu mukino idafite Naby Keïta waraye ugaragaye mu mukino Liverpool yanganyijemo na Chelsea ibitego 2-2.

Mu minota ya mbere Guinée yasatiraga mu minota ya mbere ndetse yashoboraga gufungura amazamu hakiri kare ku ishoti ryatewe na Kaba Sory, umupira ukurwamo na Hakizimana Adolphe wahise awufata neza.

Ku munota wa 24 Amavubi yabonye igitego cya mbere ku gitego cyinjijwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira muremure yacomekewe, asiga Ousmane Kanté mbere yo kuroba Ibrahima Koné wari wasohotse asiga izamu rye.

Amavubi yabonye ubundi buryo ku mipira yatewe na Usengimana Danny ndetse na Mugunga Yves, ariko inyura ku ruhande rw’izamu rya Guinée.

Mu minota yanyuma y’igice cya mbere  , Guinée yabonye uburyo bwiza ku mupira Issiaga Sylla yahinduye mu rubuga rw’amahina, ariko Sory Kaba ananirwa kuwukozaho umutwe ari hagati ya Usengimana Faustin na Niyigena Clément.

Rutahizamu Sugira Ernest wari umaze gusimbura Mugunga Yves ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, yatanze umupira kuri Usengimana Danny wateye ishoti rikomeye rivamo igitego cya kabiri cy’Amavubi ku munota wa 47, umunyezamu Aly Keita wari umaze gusimbura ntiyawugeraho.

Ku munota wa 63 hakozwe impinduka aho , Muhozi Fred na Mugisha Bonheur binjiye mu kibuga bwa mbere bakinira Amavubi, aho basimbuye Byiringiro Lague na Muhire Kevin.

Nyuma y’amasegonda make Morlaye Sylla ahushije uburyo bwiza ku ishoti yateye ku ruhande, Amavubi yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 71 cyinjijwe na Muhozi Fred nyuma yo gusiga abakinnyi b’inyuma ba Guinée.

Ku munota wa 82, Jose Martinez Kanté yateye ishoti rikomeye ryakuwemo na Hakizimana Adolphe abanza kwitabwaho n’abaganga mbere y’uko umukino ukomeza.

Umukinnyi Joeffrey Rene Assouman ukinira Hillerødfodbold muri Danemark, yakiniye bwa mbere Amavubi ubwo yajyaga mu kibuga ku munota wa 88 asimbuye Hakizimana Muhadjiri.Mu minota ya nyuma, abakinnyi ba Guinée bagerageje amashoti abiri, ariko imipira inyura ku ruhande rw’izamu rya Hakizimana Adolphe.

Ku wa Kane, tariki ya 6 Mutarama 2022 nibwo ya makipe azongera guhura ku mukino wayo wa kabiri, umunsi umwe mbere y’uko Guinée ijya muri Cameroun aho izatangira Igikombe cya Afurika ihura na Malawi tariki ya 10 Mutarama mu Itsinda B.

Danny yabonye izamu nyuma y’imyaka 4 n’iminsi 187, Amavubi atsinda Guinea

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *