Amavubi yanyagiriwe na Mali i Kigali (AMAFOTO)

Mali yanyagiye u Rwanda 3-0 mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, rukomeza kuba urwa nyuma mu itsinda.

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo. Ni umukino utari ufite icyo uvuze uretse ishema ry’igihugu kuko itike yo bamaze kuyibura.U Rwanda ntirworohewe n’uyu mukino kuko Mali yayirushije cyane.

Hakiri kare ku munota wa 9, Bizimana Djihad yaje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yakoreye Adama Traore inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ni nyuma yo kwisanga ari we wenyine basigaranye, batanze kufura itagize icyo itanga.

Ku munota wa 19, Mali yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Moussa Djenepo ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota 2 gusa, Ibrahima Kone yatsindiye Mali igitego cya kabiri ku makosa y’umunyezamu Emery Mvuyekure watanze umupira nabi akawumwihera.

Muri iki gice cya mbere Mali yarushije cyane u Rwanda rutabonye amahirwe menshi uretse ishoti rya Kevin n’umutwe wa Sugira byose umunyezamu yafashe. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Kimwe n’igice cya mbere, mu gice cya kabiri Mali nabwo yarushije u Rwanda ndetse ibona amahirwe ariko ubwugarizi bubyitwaramo neza.

Ku munota wa 65, Mashami Vincent yakoze impinduka havamo Sugira, Rafael York na Savio hinjiramo Nshuti Innocent, Danny Usengimana na Nishimwe Blaise.

Ku munota wa 82, Rutanga yasimbuye Mangwende wagize ikibazo cy’imvune.

Ku munota wa 88, Kalifa Koulibaly yatsindiye Mali igitego cya 3 mu mupira yatereye inyuma cyane y’urubuga rw’amahina ariko Emery Mvuyekure ananirwa kuwukuramo.

Amavubi yakomeje gukina ariko nta mahirwe yabonye. Umukino warangiye ari 3-0.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Uganda yanganyije na Kenya 1-1. Mali ifite 13 yanahise izamuka, Uganda ifite 9, Kenya 3 u Rwanda rufite 1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *