Amb.Habineza Joseph yitabye Imana

 Joseph Habineza  Ambasaderi wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.Inkuru dukesha IGIHE avuga ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye.Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari yavuganye na IGIHE ubwo yizihizaga imyaka 33 arushinze. Yavuze ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n’umugore we.

Yagize ati “Iyi myaka isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby’ingenzi ni ugukundana no kwihanganirana!”

Yavutse tariki 03 Ukwakira 1964), avukira muri Segiteri Kayenzi muri Kamonyi.

Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa.

Joseph Habineza yabyaye impanga inshuro ebyiri, yari afite abana bane yabyaranye na Justine Kampororo.

Abana be b’imfura (Umuhungu n’umukobwa) bavutse 1988, abandi babiri (bombi ni abahungu) bavutse mu 1991.

yari Umugabo ukomeye, ukunda gusetsa kandi arisanzura iyo avuga ubuzima bwe n’uburyo abona ibintu muri rusange.

yari umwe mu baminisitiri b’u Rwanda bigze kwegura kubera amafoto n’inkuru zamwanditsweho ariko yongera kugirirwa icyizere.

Igihe yasubizwaga muri Guverinoma umwaka ushize (Nyakanga 2014), Joseph Habineza yishimiwe bidasanzwe n’abanyapolitike bari bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi n’abari bagize Guverinoma nshya.

Joseph Habineza yari inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, afite impamyabumenyi muri Informatique yakuye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa.

Imirimo y’ingenzi yakoze mu buzima bwe

21 Ukuboza 1989-1991: Analyst Programmer muri Brarirwa

1991-1994: Ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Blarirwa

Mutarama 1994: Vice President wa FRVB

Gicurasi 1994-1998: yakoreraga Heineken i Kinshasa

Nzeri 1998- Nzeri 2004: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria

Nzeri 2004- Gashyantare 2011- Minisitiri wa Siporo n’Umuco

Kanama 2011-Nyakanga 2014- Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria

Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 ubwo yasimbuzwaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *