America: Impanuka y’indege yahitanye abantu 4

Ni Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, i San Diego, Umujyi uherereye muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za America, habereye impanuka y’indege yahitanye abantu bane ari na bo bari bayirimo.

El Cajon ni  gace kakari mu nkengero z’umujyi wa San Diego ubuyobozi bwaho, bwatangaje ko impanuka y’indege yabereye muri ako gace yahitanye abantu bose bari bayirimo, nyuma y’uko abagiye gutabara batabashije kubona umuntu n’umwe warokotse, ibikorwa byo kubashaka bikaba birakomeje

Amakuru avuga ko indege y’Ikigo cya Learjet yari itwaye abagenzi babiri hamwe n’abapilote babiri nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru NBC, bikanavugwa ko abo bagenzi ari abakora ingendo zitagera kure.

Amakuru ahari nuko  icyateye impanuka kitaramenyekana, ariko biravugwa ko mu minota ya nyuma humvikanye amajwi y’uwari atwaye indege asa nk’utabaza abo ku kibuga cy’indege aho yari igiye kugwa.

Nyuma ijwi rye ryaje guhinduka mu buryo budasanzwe ndetse humvikana induru, ibisa nk’aho yabonaga ko ibigiye kuba byari impanuka ikomeye.

Abantu bagiye batanga ubuhamya bemeza ko ikirere indege yakoreyemo impanuka cyari kimeze nabi, kuko hari haguye imvura nyinshi ndetse hari n’umuyaga udasanzwe, bagahamya ko nabyo byaba byagize uruhare muri iyo mpanuka.Ubuyobozi bw’inzego zihinzwe umutekano ziri mu iperereza, zavuze ko ziza gutangaza aho iyo ndege yavaga ndetse n’umubare w’abari bayirimo ukazamenyekana nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *