America:Bane babanyarwanda bakurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15

Umukobwa w’imyaka 15 muri Leta zunze ubumwe z’America,mu Mujyi wa Midvale muri Leta ya Utah,abasore bane barakekwaho ku mufata kungufu.

Uyu mwana w’umukobwa ngo yashutswe naba basore bamujyana ku nyubako ya Midvale Apartment Complex ,aba ariho bamufatira kungufu.Kuwa Kane tariki 2 Nzeri 2021 nibwo Polisi yo mu Mujyi wa West Valley yahamagawe ibwirwa ko hari umuntu washimutiwe mu nyubako ya Midvale.

Ubutumwa bwageze kuri police bwavugaga ko hari umwana w’imyaka 15 wohereje ubutumwa avugako yafashwe n’abagabo benshi,aho yajyanywe ku nyubako atabishaka akaba ari naho ibi byabereye.Polisi ngo yahise ishakisha neza aho ubwo butumwa bwaturutse babona ni ku nyubako ya Midvale Apartment Complex ariko yitwa ‘7650 Euro Drive’.

Bakimara kubona ubu butumwa, bagiyeyo basanga hari abasore batatu b’abanyarwanda, umwe w’imyaka 33, undi wa 22 n’uwa 25.Polisi yaberetse ifoto y’uwo mwana w’umukobwa ibabaza aho ari, bavuga ko ari muri iyo nyubako n’inshuti ye. Uwo bavugaga ni undi musore w’imyaka 26.Yahise ijya ku muryango w’icyumba irakomanga banga gukingura, ariko kuko umuryango w’aho bari bari utari ufunze, Polisi yarinjiye isanga uwo musore aryamanye n’uwo mwana mu gitanda.

Itangazo rya Polisi yo muri West Valley rivuga ko ubwo bahageraga basanze uwo mwana ameze nk’uwataye ubwenge bigaragara ko yari yanyweshejwe ibiyobyabwenge.

Hahise hitabazwa imbangukiragutabara ajyanwa kwa muganga ariko ajyana n’umwe mu bapolisi baje gufata abo basore.

Ubwo bavaga aho basanze uwo mwana , yari amze nkuwataye ubwenge yagendaga avuga ngo ‘bamfashe ku ngufu kandi nta mbaraga zihagije nari mfite zo kubiyaka.’

Ubwo Police yabazaga ibyiki kibazo  yasanze batatu muri bo ari abaryamanye nawe, naho undi yabafashije kuzana uwo mwana.Ubu abo batatu bafungiwe kuri Gereza ya Salt Lake County bakurikiranweho gusambanya umwana ku ngufu, mu gihe mugenzi wabo we akurikiranweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gufata ku ngufu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *