Amerika n’u Budage biri guhatira Zelensky kuganira n’u Burusiya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Budage biravugwa ko byatangiye gushyira igitutu kuri Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, ngo ajye mu biganiro n’u Burusiya bahagarike intambara igiye kumara imyaka ibiri.

Ikinyamakuru cyo mu Budage, Bild, cyatangaje ko ibyo bihugu byatangiye no kugabanya inkunga y’intwaro byageneraga Ukraine nyuma yo kubona ko icyo gihugu kitazabasha kwisubiza uduce twafashwe n’u Burusiya.

Hashize iminsi bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye ko Abanyamerika n’Abanyaburayi barambiwe gukomeza gufasha Ukraine mu gihe nta mbaraga igaragaza ngo yisubize uduce twafashwe n’u Burusiya.

Bamwe mu bayobozi ba Ukraine na bo bamaze iminsi babigarukaho, ko kwisubiza uduce twafashwe bisa n’ibidashoboka.

Bild yatangaje ko hari abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Budage bari kugerageza kumvisha Ukraine impamvu yo kuganira, akaba ari umwanzuro ushyigikiwe na Amerika.

Intwaro ibi bihugu byiteguye guha Ukraine, ngo ni izigamije kurinda imbibi za Ukraine uko zimeze ubu ku buryo u Burusiya budafata ahandi ariko izo kurwana ngo yisubize uduce bayitwaye zo ntazo.

Ibyo ngo bizatuma Perezida Zelensky abona ko adashobora gutsinda mu nzira z’intambara, ayoboke ibiganiro.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *