Amerika yemeje ikoreshwa ry’umuti uvura indwara yo kwibagirwa

Bwa mbere Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FDA, cyemeje ikoreshwa ry’umuti wa Leqembi uvura indwara yo kwibagirwa ya Alzheimer.

CNN yanditse ko mbere y’uko wemezwa, FDA yabanje gukorera ubugenzuzi ku barwayi ba Alzheimer basaga 1800 binyuze mu kubaha uwo muti. Nyuma y’amezi atanu abawuhawe ngo bagaragaje ibimenyetsao by’uko urugero rwo kwibagirwa bari bafite rwagiye rugabanyuka.

Umuyobozi muri FDA, Teresa Buracchio yavuze ko ubu ari bwo bwa mbere hagaragaye umuti ugamije guhangana n’indwara yo kwibagirwa ufite ubushobozi bwisumbuye.

Ati “Ubu bushakshatsi bwaragenzuwe ndetse burizewe mu bijyanye no gufasha abafite indwara ya Alzheimer.”

Umuti wa Leqembi wahawe uruhushya rwo kuba watangwa muri Mutarama 2023 ariko kuko ikigo cya Amerika gishinzwe ibijyanye n’ubwishingizi bw’imiti (Centers for Medicare and Medicaid Services, CMS) kitari cyagena uburyo uzajya wishingirwamo, wabaye uretse gutangwa.

Ibi bijyanye n’uko Alzheimer ari indwara ifata abari mu za bukuru batashobora kuwigondera nta bwishingizi, ndetse indi miti bahabwaga ijyanye no kwita kuri iyi ndwara ni igihugu cyabishyuriraga.

Ukimara kwemezwa CMS yemeje ko igiye gukora uko ishoboye ngo usakare mu bice bitandukanye mu gufasha abagera kuri miliyoni batangiye kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara.

Ubusanzwe uyu muti iyo nta bwishingizi buwuherekeje, ugura ibihumbi 26.5$ ni ukuvuga arenga miliyoni 26Frw ku mwaka, aho umurwayi awuhabwa kabiri mu cyumweru.

Ku rundi ruhande ariko abahanga bagaragaza ko uretse guhenda, uwo muti ushobora guteza ibindi bibazo (side effects), bagasaba ko mbere yo kuwukoresha habanza gutangwa amasomo y’uko ukoreshwa.

Ni ibibazo biromo nko kubyimba k’ubwoko no kuva amaraso mu bice bitandukanye byo mu mutwe.

Umuhanga wo muri Kaminuza ya Pennsylvania, Dr. Jason Karlawish yavuze ko uko byagenda kose ibyo bibazo bigomba kubaho mu mezi ya mbere umurwayi agihabwa uwo muti.

Ati “Ugomba kubanza kugira ibibazo byo kubyimba no kuva amaraso mu bwonko kabone n’ubwo byaba biri ku rugero ruto. Ibyo iyo bitavumbuwe hakiri kare bishobora guteza ubundi bumuga.”

Kuri ubu ibigo bitanga imiti ndetse n’amavuriro byabanje guhabwa amabwiriza ajyanye n’abagomba guhabwa uyu muti n’ibigomba kubanza kwitabwaho mu kwirinda ibibazo wateza.

Mbere yo kuwandikira abarwayi, abaganga bagomba kubanza kureba niba umurwayi uwusaba afite ibibazo uba ugomba guhangana nabyo. Bizajyana kandi n’uko abaforomo bagomba kubanza kwigisha abarwayi biruseho uko bazajya bawufata cyane ko ikosa iryo ari ryo ryose rishobora guteza ibibazo.

Umurwayi kandi wahawe uwo muti azajya ajya kwa muganga mu gihe cyagenwe kugira ngo apimwe harebwa niba ubwonko bwe butarahuye n’ibyo bibazo.

Kugeza ubu abagera kuri miliyoni 55 mu Isi yose babarurwa ko bafite iyo ndwara ifata abari mu kigero cy’imyaka 65. Kuri ubu abarwayi bayo bo muri Amerika bazajya bishyura 20% by’igiciro cyose cya Leqembi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *