Aminu Adamu Mohammed washinjwaga gusebya Umugore wa Perezida wa Nigeria yahawe imbabazi

Inzego z’ubutabera zahagaritse gukurikirana Aminu Adamu Mohammed washinjwaga gusebya Umugore wa Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari.

Chijioke Kingsley Agu wunganiraga uyu musore w’imyaka 23 mu mategeko, yabwiye BBC ko ikirego cyo mu rukiko rukuru rwa Abuja, cyakuweho n’Ubushinjacyaha ku mpamvu z’uko umukiliya we yahawe imbabazi.

Uyu musore uri mu mwaka wa nyuma wa kaminuza yashinjwaga kuba yaranditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo yibasira Aisha Buhari, agaragaza ko afite umubyibuho ukabije ndetse anamushinja kunyereza umutungo wa leta.

Ibi byatumye akurikiranwaho ibyaha bibiri birimo gusebanya no gukwirakwiza ibihuha.

Nigeria at 60: Aisha Buhari addresses citizens - Daily Post NigeriaAisha Buhari Umugore wa Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *