Amou Haji umugabo umaze imyaka irenga 50 adakaraba yapfuye ku myaka 94(Amafoto)

Amou Haji  umugabo bivugwa ko asa nabi kurusha abandi ku isi” yapfuye ku myaka 94 nyuma y’amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri mirongo itanu

Uyu mugabo utangaje  yanze kwikoza amazi n’isabune mu myaka irenga 50 ishize, atinya ko byamutera kurwara. Uyu munya-Iran wari utuye mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by’abaturage byo kugerageza kumusukura. 

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya IRAN bivuga ko Haji yananijwe n’igitutu cy’abantu akemera gukaraba gusa ngo numa  nyuma yuko akaraba yahise arwara, ndete biza no kumuviramo urupfu.

Ubwo Haji yaganiraga n’ikinyamakuru mu mwaka wa 2014 yavuze ko icyo kurya akunda ari inyama z’ikinyogote, kandi ko asimburanya kuba mu mwobo no mu kazu gato k’amatafari yubakiwe n’abamwitayeho mu mudugudu wa Dejgah.

Yakomeje avuga ko iyi mibereho idasanzwe yayitewe “n’ihungabana mu ntekerezo” yagize akiri muto.

Uyu mugabo bivugwa ko  nta muryango yagize, ko yikundiraga kunywa itabi, no gufatwa ifoto nibura inshuro imwe arimo utumura amatabi menshi icya rimwe.

Inkuru dukesha IRNA nuko Haji iyo hari uwamukozaga ibyo gukaraba ngo ndetse no kunywa amazi meza yafatwaga n’uburakari.

Uyu mugabo ufatwa nkuwambere warumaze igihe adakaraba yatmaga bamwe bajya impaka dore ko no mu gihugu cy’Ubuhinde naho hari umugabo byavuzwe ko yamaze imyaka 39 itikoza amazi.

Nkuko iyo witegereje amafoto ubibona uruhu rwari rwarahomyeho igihu cy’imyanda’nk’uko IRNA ibivuga, mu gihe indyo ye yari inyama zokeje n’amazi mabi yanyweraga mu kijerikani cyavuyemo amavuta. 

How Long Can You Go Without A Shower? For Iran's Amou Haji, It's 67 Years &  Counting

Quién es Amou Haji, el hombre que lleva 70 años sin bañarse y su salud  sorprende a especialistas? | el hombre más sucio del mundo | Amou Haji |  Irán | Mundo | La República

World's dirtiest man' dies in Iran at 94 - The Business Post

Meet Amou Haji: World's Dirtiest Man Who Hasn't Bathed in Nearly 67 Years -  Briefly.co.za

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *