Ange Keza azaserukira u Rwanda muri Miss Teen Universe

Ni Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira Miss Teen Universe, irushanwa rigiye kubera i Dubai ryamaze guhabwa itariki nshya rizaberaho nyuma y’igihe kinini risubikwa kubera ingaruka za Covid-19.

Keza Ange Noella ni we watoranyirijwe kuzahagararira u Rwanda muri Miss Teen Universe 2020/21. Iri rushanwa ryagombaga kuba ryarabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ntangiriro za 2021.

Nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi, ryashyizwe ku wa 2 Werurwe 2022, nk’itariki nshya rizaberaho.

Keza yavuze ko yiteguye kwitabira iri rushanwa no guhagararira igihugu neza.

Yagizati “Birangiye ribaye, batubwiye ko tuzagenda mu minsi iri imbere, rizaba mu ntangiriro za Werurwe 2022. Njye nditeguye kandi nizeye kuzitwara neza.”

Keza yatoranyijwe nk’uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa nyuma kwandikirwa na Sosiyete yitwa Embrace Afrika, ifite mu nshingano gutoranya abakobwa bo mu bihugu bya Afurika baryitabira.

Azaba ahatanye n’abandi bakobwa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo Afurika y’Epfo, Peru, Malaysia na Portugal.

Uyu mukobwa avuka mu muryango w’abana batandatu barimo na Umutoniwase Paula witabiriye Miss Rwanda mu 2018.

Byitezwe ko uzegukana ikamba rya Miss Teen Universe azahabwa amafaranga ataratangazwa ingano ndetse yemererwe gukora ingendo mu bihugu bitandukanye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *