Ange Mutsinzi wari umaze iminsi mu gihugu cy’u Bubirigi yatsinzwe igerageza

Myugariro w’ikipe ya APR FC Mutsinzi Ange nyuma y’igeragezwa yari amazemo iminsi mu gihugu cy’ububirigi biravugwa ko yatsinzwe, Ku wa 27 Nyakanga 2021, nibwo uyu mukinnyi yerekeje mu gihugu cy’ u Bubirigi .

Birumvikana ko ari inkuru itari nziza ku Banyarwanda ndetse n’abakunzi ba APR FC muri rusange , uyu musore w’imyaka 23 ntabwo urugendo rwamugendekeye  neza kuko amakuru ava mu Bubiligi no mu nshuti ze avuga ko yatsinzwe igeragezwa yari amazemo iminsi

Oud – Heverlee Leuven ni ikipe yashinzwe mu 2002 nyuma yo kwihuza kwa F.C. Zwarte Duivels Oud-Heverlee, Daring Club Leuven na Stade Leuven.

Amakuru dukesha UMUSEKE, ni uko uyu musore adahita agaruka mu Rwanda kuko hari andi makipe bivugwa ko yari yamwifuje mu Bufaransa no muri Maroc.

Bisobanuye ko azabanza gufashwa n’abamushakira akazi, gushaka andi makipe kuko amasezerano ye muri APR FC yari yarangiye.

Mutsinzi, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports FC na yo yari amazemo imyaka ibiri nyuma yo kuva muri AS Muhanga yamenyekaniyemo.

Ange Mutsinzi abaye umukinnyi wa kabiri  muri uymwaka utsinzwe igerageza nyuma ya rutahizamu, Byiringiro Lague byavuzwe cyane ko yifuzwa na FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, akajyayo bikanga, ndetse agashakira no muri Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi,  ndetse amakuru tudafitiye gihamya akaba avuga ko byiringiro Lague yanakoze igerageza mu gihugu cy’u Bufaransa mu ikipe ya Strasbourg yo mukiciro cya mbere  naho igeragezwa akaritsindwa bikarangira agarutse mu Rwanda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *