Angilikani yahagaritse umupasiteri azira gutandukana n’umugore

Ntibaziganya John Samuel usanzwe akora ivugabutumwa muri Diyoseze ya Shyira mu Ntara y’Amajyaruguru mu Itorero Angilikani yahagaritswe ku mirimo ye kubera ikibazo cyo kutumvikana n’umugore we.

Uyu mu Pasiteri yandikiwe Ibaruwa isinyweho n’umwepisikopi wa Diyoseze wa Shyira, Rt Rev. Dr Mugisha M. Samuel igaragaza ko uyu mupasiteri yahagaritswe ku mirimo ye kugira ngo abanze akemure ikibazo afitanye n’umuryango we.

Ibaruwa igira iti “Dushingiye ku nama zitandukanye twagiranye ku kibazo cyo gutandukana n’umugore wawe, nshingiye ku mahame y’Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda atemerera umupasiteri kuyobora atarakemura ikibazo cye n’umugore we. Ndakumenyesha ko uhagaritswe mu murimo wa gishumba mu itorero rya Angilikani ry’u Rwanda, kugeza ikibazo ufitanye n’umugore wawe gikemutse.”

Rev. Dr Mugisha yakomeje agaragaza ko uyu mupasiteri yari yarasabye uruhushya rwo kujya kwiga, ariko ko batabimwemerera atarabanza gukemura ikibazo cye n’umuryango we.

Yagiriwe inama yo kwicarana n’umugore we bakabanza gukemura ikibazo bafitanye.

Ati “Turakugira Inama yo kwegera umuryango wawe n’inshuti kugira ngo bagufashe kwiyunga n’umugore wawe.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *