APR FC yabonye kapiteni mushya nyuma yaho Manzi Thierry ayiviriyemo.

Kuva Manzi Thierry yava muri iy’ikipe akerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori APR FC yari itaratangaza kapiteni wayo mushya.

Ubwo APR FC yakoraga imyitozo yanyuma   mbere yo guhaguruka berekeza muri Djibouti gukina na Mogadishu City Club mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, iyi kipe yatangaje ko Jacques Tuyisenge ari we kapiteni mushya w’iyi kipe.

Manishimwe Djabel akaba ariwe uzaba yungirije Jacques Tuyisenge   nka kapiteni wa kabiri ndetse na Buregeya Prince nka kapiteni wa gatatu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *