APR FC yahinduye umuvuno noneho igiye kuzana abanyamahanga

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bugiye kugarura abakinnyi b’abanyamahanga ariko bakazajya bifashishwa mu mikino Nyafurika gusa.

Kuva 2012, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yarahisemo ko amafaranga y’umurengera yatangaga ku bakinnyi b’abanyamahanga ndetse ntibabone umusaruro bashaka, bayashora mu bana b’abanyarwanda.

Kuva icyo gihe ibikombe barakomeje barabitwara imbere mu gihugu ariko ikibazo kiba ku ruhando mpuzamahanga aho kugera mu matsinda byananiranye.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye Igihe ko muri iyo myaka 10 bamaze kuri iyi gahunda byatanze umusaruro nubwo atari uwo bashakaga.

Ati “Muri iyo myaka 10 byatanze umusaruro, ni nk’ibyo nari maze kuvuga mu kanya, ariko na none ntibyatanze umusaruro twifuzaga cyane ariko impamvu ziba ari nyinshi. Muri iyo myaka ushobora kubara abatoza batoje APR ni bangahe? Buri umwe afite ibyo yadusigiye n’ibyo yagezeho.”

Yakomeje avuga ko imyaka 7 yabanje byari nko kugerageza ariko imyaka 3 iheruka ni bwo bari bafashe gahunda nyayo bazana abatoza bahenze ndetse banizanira abo bakorana, nubwo bari bahuye n’imbogamizi za Coronavirus, imyaka 2 ya mbere barakomanze ariko uyu mwaka wa nyuma wari rurangiza ngo barebe.

Ati “Ubu ni nk’aho twavuga tuti nyuma y’imyaka itatu, ibiri dukomanga nk’uko nabivugaga, uyu ni wo twari twavuze ngo turebe uko biri bugende n’abakinnyi bose babirimo, ni cyo cyanababaje, cyatumye koko basubira inyuma kuko bashakaga kugera kure hashoboka ngo berekane ubushobozi bwabo nk’Abanyarwanda ntibyagenda rero uko bikwiriye, bituma habamo uko gutsindwa.”

Yavuze ko ni yo babongeramo batarenza abanyamahanga 2 na bwo ku ruhando mpuzamahanga, aho ikipe izajya isezererwa na bo bazajya bahita bikomereza.

Ati “Umutoza sinamuvugira uyu munsi ngo nidushake nimero 9 cyangwa 8 kuko ibyo ni iby’umutoza, umutoza rero umwanya yatubwira ngo ni wo ubura, twashakira aho, ku bakunzi ba APR FC nababwira nti bagabanye ibyifuzo ntibibe byinshi kuko ni byo navuze ngo nidukora ishyano tuzafata umwe cyangwa 2 twongeremo ariko kuri urwo ruhando mpuzamahanga, aho tunaniriwe dutandukane ubwo, bakomeze bajye gushakisha hanyuma twe tugarukane abanyarwanda bacu kugira ngo tutica iyo politiki yo kuza gukinisha umunyamahanga mu Rwanda, ayo mafaranga yaba ari ayo gupfusha ubusa, dushobora kuyatanga mu bindi nko muri Mituelle cyangwa ibindi.”

Kuva 2012 bafashe iyi gahunda, mu bikombe 10 bya shampiyona bimaze gukinirwa, iyi kipe yegukanye 7 ibindi 3 byegukanwa na Rayon Sports.

Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko bagiye kuzana abanyamahanga muri APR FC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *