APR FC yasimbuje umutoza mushya wungirije

kuri iki gicamunsi cyo ku wa mbere ikipe ya APR FC yatangaje ko umutoza wari usanzwe yungirije ariwe ariwe Pablo Morchón atazakomezanya nayo kubera impamvu z’umuryango we ninabwo bahise batangaza umutoza mushya ugiye ku musimbura akaba yitwa Jamel Eddine Neffati.

uyu mugabo akaba akomoka mu gihugu cya Tunisia akaba afite imyaka 32 ymavuko akaba ariwe uzungiriza Umunya-Maroc Mohammed Adil ndetse akazaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC, azaba asimbuye kuri uwo mwanya Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y’isozwa rya shampiyona.

uyu mutoza Pablo Morchón yahwe amasezerano y’umwaka umwe akaba azagera mu rwanda mu mpera z’ukwezi kwa nyakanga.

Uyu mutozaYatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018.

Mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’edication physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

Jamel Eddine Niffati Umutoza mushya wungirije muri APR FC,

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *