APR FC yongereye amasezerano Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet

APR FC yongereye amasezerano y’imyaka ine abakinnyi babiri  Ishimwe Anicet w’imyaka 18 na Byiringiro Lague w’imyaka 21.

Byiringiro Lague yari afite amasezerano y’imyaka ibiri azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Uyu mukinnyi uheruka kujya gukorera igeragezwa i Burayi ariko ntahirwe mu Busuwisi no mu Bufaransa, yamaze kongera amasezerano y’imyaka ine.

Yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 mu gihe yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.

Byiringiro yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibindi bitandatu muri 2020/21.

Undi wongereye amasezerano y’imyaka ine ni Ishimwe Anicet w’imyaka 18, we wazamuwe mu Ikipe nkuru ya APR FC mu mwaka w’imikino wa 2019/20. Umukino we wa mbere yakinnye ni uwo APR FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 3-2 muri Shampiyona y’uwo mwaka w’imikino.

Nubwo atari umukinnyi wabonye iminota myinshi yo gukina mu mwaka w’imikino wa 2020/21, yagize uruhare mu gikombe cya kabiri cya Shampiyona APR FC yatwaye idatsinzwe, ayifasha gutsinda umukino wa Rayon Sports ku gitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 90.

Muri Gashyanyare 2020, byigeze kuvugwa ko ashobora kwerekeza muri Anderlecht y’abana mu Bubiligi ariko ntibyakunze.

Byiringiro Lague yongereye amasezerano

Ishimwe Anicet na we yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira  APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.