APR Women Volleyball Club yakoze impanuka abakinnyi umunani barakomereka.

Imodoka yaritwaye ikipe ya APR volley ball club yakoze impanuka umunani barakomereka umumotari yitaba imana.

Iyi mpanuka ikaba yabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021. Byabaye ubwo imodoka yari iri kugenda ifata abakinnyi ngo barekeze mu myitozo.

Imana yakinze akaboko ntihagira umukinnyi upfa.
Iyo modoka yakoze impanuka nyuma yo kugonga umumotari wahise hasiga ubuzima mu muhanda Rebero-Kicukiro naho yo igonga ipoto y’umuriro birangira itaye umuhanda igwa mu nzira iyobora amazi y’imvura.
 iyi mpanuka bishobokako yaba yatewe n’ubwoba ku ruhande rw’umumotari n’umushoferi, no kuba uwari utwaye imodoka yihutaga.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *