Ariel Wayz yasubije umufana we wamwibasiye ku ifoto yasohoye ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Ariel Wayz yongeye kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ifoto hanze ,maze akibasirwa n’umufana we wamubajije ikibazo gikomeye .

Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz akaba ari umwe mu bahanzi barimo gukora inkuru zivugisha benshi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ifoto yamamaza Album ye yise “Love & Lust” mu ifoto igaragaza amabere ye yari yavugishije benshi.

Nyuma yaje kubibazwa ho maze asubiza ko amabere ari aye ntawe bayafatanyije bityo agomba kuyakoresha icyo ashaka.

Kuri uyu munsi Ariel Wayz yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram igaragaza ukuboko kwe gufashe ku myanya ndangagitsina.

Mu bitekerezo yahawe birenga 86 harimo igitekerezo cy’uwitwa Ingabire Sandra yagize ati “Nagerageje gushakamo icyo atwigisha n’icyo kudususurutsamo”
Ariel Wayz yamusubije ati “Instagram yabaye ishuri ryari se muko?,Unfollowing maze ujye gushaka aho bagususurutsa”

Ni ifoto ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse irimo gutangwaho ibitekerezo byinshi ndetse bitandukanye.

Ariel Wayz ari kumwe na Juno Kizigenza aherutse kugaragara yafunguye ibipesu by’ishati yari yambaye maze bamufotora rigaragara ku buryo bamwe bakekaga ko byamucitse abandi batangira kuryita irya Bigogwe bitewe n’uburyo ryanganagamo.

Gusa nubwo bimeze gutyo ibi byose uyu mukoba yabikoraga ari gucuruza kuko yaba indirimbo Away ndetse na Birenze yakoranye asomana na Juno Kizigenza zamaze kuzuza miliyoni z’abamaze kuzireba.

 

Ariel Wayz yasubije umufana we wamwibasiye

ifoto yasohoye ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranya mbaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *