Arsenal ikomeje gutenguha abafana bayo barimo n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kame.(AMAFOTO)

Ibyaraye bibaye kuri Arsenal ni agahomamunwa ,aho yongeye kwisubira mu tsinzwi ybwo yatsidwaga na Chelsea ibitego 2-0.

Wari umukino wo ku munsi wa 2 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League) wabaye kuri iki Cyumweru,ubwo yandikishaga amateka mabi  itsindwa ku mukino 2 itangira champiyona.

ubwo yaherukaga gukina nubundi yari yatsinzwe na Brentford ibitego 2-0 bikaba ari ibintu byari byababaje umukuru w’igihugu Paul Kagame aho yari yavuzeko bidakwiye ko Arsenal ihora itsindwa,ariko ibyo kwitwara neza bikaba bikomeje kuba agaterera nzambe.

Kuri  iyi nshuro, niyo yari yakiriye mu rugo Chelsea imbere y’abafana batari bake bari kuri Emirates Stadium nyuma y’amezi 18 yari ashize batahagera kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi.

Abafana bayo bayifanye ariko biba ibyubusa,ibi bisa naho imaze kugaragaza ko Chelsea ari ikipe iyogora kuburyo bukomeye.

Chelsea yabonye igitego cyayo cya mbere  ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Romelu Lukaku waje aturuka muri champiyona y’abataliyani ,aho umupira wari utewe  na Reece James, uca ku munyezamu Bernd Leno mbere y’uko Lukaku awukoraho gato ukajya mu nshundura.

Igitego cya 2  cya Chelsea cyabonetse ku munota wa 35 gitsinzwe na James  ku mupira yahawe na Mason Mount ,Lukaku ariko nubundi yakomeje kugaragaza urwego ruri hejuru muri uyu mukino kuko nubundi yashatse gutsinda ikindi gitego cya gatatu , k’umutwe yateye ariko nyezamu uwukoraho ubundi ufata umutambiko w’izamu .

Arsenal umwaka ubanza wari warangiye yitwaye neza aho yari yatakaje imikino  ibiri gusa.

Ikipe y’Arsenal itorohewe n’imvune n’uburwayi bwa COVID-19, izasubira mu kibuga ku wa Gatatu ubwo izaba ikina na West Brom muri EFL Cup mbere yo guhura na Manchester City ku Cyumweru gitaha muri Shampiyona.

Lukaku yishimira igitego yaramaze gutsinda.

Reece James yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Mason Mount

Pierre-Emerick Aubameyang ukirutse COVID-19, yagiye mu kibuga asimbuye

Arteta ahoza Folarin Balogun nyuma yo gutsindwa na Chelsea

Lukaku ashimirwa n’umutoza Thomas Tuchel ubwo umukino wari urangiye

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *