Arsenal ikomeje kwerekana ko ari indakemwa kubafana. Video>>>

Kuri iki Cyumweru shampiyona y’abongereza Premier League yakomezaga, maze Arsenal iri mu bihe byiza maze yihaniza Chelsea iguma kuba inyoza.

Umukino watangiye ku isaha ya saa munani, Arsenal  niyo yatangiye iyoboye umukino kuko

Arsenal XI: Xhaka, Partey, Zinchenko, Martin Ødegaard, Jesus Gabriel, Ramsdale, Ben White, Martinelli, William Saliba, Saka

Chelsea mu minota 20 nayo yatangiye kwinjira mu mukino, maze itangira kugerageza guhindura imipira imbere y’izamu nk’aho Mason Mount yahinduye umupira imbere y’izamu, ariko habura umukinnyi wa Chelsea uwushyira mu izamu birangira urenze.

Chelsea XI: Thiago Silva, Azpilicueta, Aubameyang, Sterling, Jorginho, Edouard Mendy, Loftus-Cheek, Marc Cucurella, Trevoh Chalobah, Mount, Havertz

Arsenal mu minota 30 yongeye kwiharira  umupira cyane ndetse ikanasatira izamu  binyuze ku mpande zabo, ariko Thiago Silva akababera ibamba bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agerageza kugera imbere y’izamu, ariko kwinjiza mu zamu bikanga. Arsenal ku munota wa 62 yabonye koroneri ku ruhande rw’iburyo ihita iterwa na  Bukayo Saka, bituma Gabriel Magalhaes ahita atsinda igitego ku munota wa 63.

Chelsea nyuma yo gutsindwa igitego yagumye kwataka, ariko igitego kirabura burundu. Ku munota wa 74 Arsenal yashoboraga no kubona ikindi gitego, ariko birangira Odegaard ateye ishoti rikomeye rinyura impande y’izamu.

Uyu mukino washojwe n’imvururu hagati ya Xaka wa Arsenal na Chalobah wa Chelsea, ariko ntibyabujije Arsenal kuwurangiza iyoboye n’igitego 1-0.

Abakinnyi babonye amakarita y’umuhondo ni: Aubameyang, Saka , Conor Gallagher, Azpilicueta na Sterling. Kugeza ubu Arsenal ni iya mbere n’amanota 34, naho Chelsea ni iya 7 n’amanota 21.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *