Arsenal yagarutse mu bihe byiza,Perezida Paul Kagame yayishimiye.

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2021 Arsenal yaraye yitwaye neza bisa naho irimo igaruka mubihe byiza nyuma yuko yari imaze iminsi  itsindwa imikino yikurikiranya.

Paul Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal yo mu w’ikipe Arsenal yashimiye iyi kipe nyuma yo gutsinda Tottenham ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Premier League.

Iyi kipe yatangiye nabi cyane shampiyona itsindwa umusubirizo na Brentford,Chelsea na Manchester City,ariko yagarutse mu bihe byiza aho imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya irimo uwa Norwich,Burnley na Tottenham yatsinze uyu munsi iyirusha.

Arsenal yatangiye neza cyane uyu mukino wo kuri iki cyumweru,aho yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Smith Rowe ku mupira yahawe na Bukayo Saka hanyuma ku munota wa 27,Pierre Emerick Aubameyang ashyiramo icya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Smith Rowe hanyuma ku munota wa 37 Bukayo Saka ashyiramo igitego cya 3.Son yatsindiye Tottenham igitego cy’impozamarira ku munota wa 78.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame,washimiye iyi kipe nubwo mu minsi ishize yari yayinenze imyitwarire yayo igayitse yatangiranye shampiyona.

abicishije ku rukuta rwa Twitter yagize at“Ishimwe rigomba kujya kuwo rigomba … Mwakoze Arsenal, umutoza, abakinnyi kandi cyane … abafana !!! Ibintu byose byabaye bizima cyane uyu munsi. Amahirwe masa muri buri mukino wose.#Byiza cyane.”

Mu mikino Arsenal izakurikizaho harimo Brighton ,Crystal Palace,Aston Villa, ndetse na Liverpool bizahura tariki 20 z’ukwezi kwa 11/2021.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *