Rwanda: Abarimu basaga 9,418 nibo bagiye kwinjizwa mu kazi

Abarimu bashya 9,418 nibo bagiye kwinjizwa mu kazi nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe uburezi (REB) aba barimu bakaba bitizwe kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko iki kigo gishinzwe uburezi gikomeze kivuga ko aba barimu bazemezwa nyuma yo gutsinda neza ibizamini bazahabwa.

Ntabwo ari abarimu gusa bakenewe kuko hazacyenerwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 650 ibi kandi bikazaba mu bice bitandukanye byose bigize igihugu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB Mugenzi N. Leon, yavuze ko abo barimu bazoherezwa mu turere dutandukanye duherereyemo ibigo by’amashuri byagaragaje ko bifite ibyuho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yagize ati: “Buri karere kagaragaje ibyuho gafite mu mashuri, bityo tuzohereza abo barimu mu bigo by’amashuri byabasabye. Uturere twari twasabye abarimu 14,120 barimo n’abayobozi, ariko ingengo y’imari dufite itwemerera kwinjiza mu kazi abarimu 9,418.”

Yongeyeho ko icyuho ahanini cyatewe n’abarimu bagiye basezera akazi babonye andi mahirwe y’imirimo, abajya mu kiruhuko cy’izabukuru, abagiye birukanwa bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse n’abahuye n’ibibazo by’uburwayi bituma batabasha gukomeza kwigisha.

Gahunda yo kwinjiza abarimu bashya mu kazi yitezweho kandi kuziba icyuho cy’abarimu bakenewe mu byumba by’amashuri bishya byubatswe guhera mu mwaka wa 2020 hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya umubare w’abanyeshuri ku mwarimu kugira ngo ajye yoroherwa no gukurikirana imyigire ya buri wese umunsi ku wundi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe cya vuba hatangira gahunda yo gushakisha no kwemeza abo barimu binyuze mu gukoresha ibizamini, bityo abazatsinda bagahita boherezwa mu mashuri azaborohera bitewe n’aho batuye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *