AS Kigali yirukanye abatoza nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Nshimiyimana Eric na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije nyuma y’uko iyi kipe yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 ku munsi wa cyenda wa Shampiyona.

 

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku munota wa munani n’uwa cyenda, byinjijwe na Youssef Rharb ndetse na Manace Mutatu.

Igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali, cyinjijwe na Bishira Latif ku munota wa 59, ariko ntacyo cyayifashije kuko yagumanye amanota 16 ku mwanya wa gatatu.

Gutsindwa uyu mukino byatumye ubuyobozi bwa AS Kigali bwirukana umutoza Nshimiyimana Eric wabonye amanota arindwi mu mikino itandatu iheruka.

Ni ku nshuro ya gatatu Nshimiyimana yatozaga AS Kigali nyuma yo kuyibamo mu 2011 mu gihe kandi yanayitoje hagati ya 2014 na 2018, yirukanwa nyuma yo kunanirwa kwegukana Shampiyona ya 2018/19.

Nshimiyimana yatoje andi makipe atandukanye nka APR FC na Kiyovu Sports.

Kuri ubu AS Kigali yari iya mbere nyuma y’imikino umunani, inganya amanota 16 na APR FC mu gihe zombi zirushwa amanota ane Kiyovu Sports ya mbere.

Uretse Nshimiyimana Eric n’umutoza wari umwungirije ari we Mutarambirwa Djabil yahise yirukanwa.

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yavuze ko aba batoza bombi birukanwe kubera ko batageze ku byo bari basabwe kugeza ku ikipe.

yagizati “Bafite amasezerano yabo kandi bafite ibyo bagombaga kugeza ku ikipe, iyo batabigezeho bagongwa n’ibiri mu masezerano. Ibyo basabwe gukora ntabwo babikoze kandi hateganywa ko amasezerano ashobora guseswa nta nteguza.”

Yavuze ko kuri ubu, ubuyobozi bugiye gushaka abandi batoza mu ivugurura rigomba gusiga impinduka zatuma iyi kipe yongera kwitwara neza.

Ati “Turakomeza dukore. Ni ukuvugurura, ni ukureba izindi ngamba nshya twashyiramo, ni ugushaka abandi batoza hanyuma tukazabamenyesha.”

AS Kigali izagira inama ku Cyumweru mu gitondo, aho hazaganirwa ikigiye gukurikiraho nyuma y’isezererwa ry’aba batoza.

Aba batoza bari basinye amasezerano y’umwaka umwe muri Nyakanga 2020 ariko harimo uburyo bwo guhita hongerwaho undi mwaka.

AS Kigali izasubira mu kibuga ku wa 23 Ukuboza aho izakirwa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *