Asaba abafite ibinyabiziga kumutwara,Ansh Mishra ari kuzenguruka Africa,ubu ageze mu Rwanda

Uyu mugabo akomoka muri mu gihugu cy’Ubuhinde aho yiyemeje kuzenguruka umugabane wa Africa aho yiyemeje kudakoresha ikinyabiziga cye aho agenda asaba abantu ko bamutwara ibi yabikoze mu rwego rwo gushishikariza abantu kugira ubumuntu ndetse n’Urukundo,suko yabuze ubushobozi yahisemo gukora ubukerarugendo bugamije gukangura ubumuntu mu bantu no kwereka abandi ko gutembera bidasaba ibya mirenge nk’uko bamwe babikeka.

Ansh Mishra Yageze mu Rwanda ku taliki ya 23 Kamena 2021; mu minsi 42 amaze mu Rwanda yazengurutse uturere umunani atishyuye ifaranga na rimwe ryo gutega imodoka, moto cyangwa igare. Agenda asaba lifuti, aho bibaye ngombwa bakamucumbikira ndetse bakanamugaburira.Ansh Mishra ntarishyura aho kurara, itike y’urugendo uretse ibijyanye n’ibyo kurya yiyishyurira rimwe na rimwe.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya Ansh Mishra yasobanuye ko atari ubwa mbere akoze ingendo nk’izi kuko yabaye Umuhinde wa mbere waciye agahigo ko kuzenguruka Leta 29 z’u Buhinde adakoresheje n’ifaranga na rimwe, ndetse ubu ari no mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe ku Isi “Guinness des Records”.

Yatangaje ko hashize iminsi igera kuri 200 atangiye ubwo bukerarugendo bwitwa mu rurimi rw’icyongereza “Hitch-Hiking”, bivuze ko azenguruka atega lifuti bamwe bakayimuha abandi bakayimwima. Yageze mu Rwanda akubutse muri Kenya, Uganda na Tanzania, guhera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 3 akaba akomereza mu Burundi.

Ansh Mishra ari kumwe n’abaturage bamwakiriye mu Karere ka Musanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *