Yatwitse umuryago wose awuziza umugore we wanze ko batera akabariro. Amafoto>>>>

Umugabo yatwitse abana be batanu nyuma yuko umugore bivugwa ko yamwimye igitsina. Aha muri Nigeriya umugabo w’imyaka 45 yatawe muri yombi amazina ye ni Ojo Joseph, akekwaho gutwika abana be batanu.

Uyu mugabo ukekwaho icyaha yasutse lisansi mu cyumba cy’abana be, maze arabatwika mu gihe bari basinziriye.

Amakuru aturuka mu gace ka Tribune yo muri Nijeriya, avuga ko uyu mugabo yakoze icyo gikorwa kibi kubera ko nyina w’abana ngo yaba yaranze ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, hari abaturanyi bumvishe impuruza bakaza biruka baje gutabara gusa hari umwana umwe byananiranye gutabara kuko yarahiye kugeza apfuye.

Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, hari abaturanyi bumvishe impuruza bakaza biruka baje gutabara gusa hari umwana umwe byananiranye gutabara kuko yarahiye kugeza apfuye.

Bavuga ko nyina w’abo bana barindwi yatorotse hamwe n’impanga ze bakomeretse byoroheje, ariko bane muri abo bana bahise bajyanwa ku ivuriro aho boherejwe ku kigo nderabuzima cya Leta, Owo, kugira ngo bavurwe.

Mu kwemeza ibyabaye ku cyumweru, umuvugizi wa polisi muri Nigeriya , Funmi Odunlami yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi azira icyaha cyo gutwika no kwica.

Byasobanuwe ko ukekwaho icyaha ari nyirarume w’abana batwitswe atari se ubabyara, ariko bikavuga ko ukekwaho icyaha ari se w’impanga z’amezi 18 uyu mubyeyi yacikanye.

Polisi yavuze ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo kandi uyu mugabo azashyikirizwa urukiko nyuma y’iperereza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *