B Threy na Davis D bahuye n’uruva gusenya i Huye

Abahanzi Nyarwanda, B Threy na Davis D bakubiswe n’inkuba ubwo bageraga i Huye aho bagombaga gukorera igitaramo kuko babuze abantu bakitabira.

Ni igitaramo cyagombaga kuba ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023 mu cyumba cy’Imyidagaduro cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye cyizwi nka “Audi”.

Kwinjira muri iki gitaramo cya University Connect Festival byari ibihumbi 3 by’amafaranga y’u Rwanda, baje kubura abantu bamanura igiciro kiba 1500 frw na bwo habura umuntu n’umwe ugura itike.

Abateguye iki gitaramo baje kubona amasaha y’igitaramo ageze nta tike n’imwe iragurwa, bahitamo kukigira ubuntu, bwo bakekaga ko abanyeshuri baza ku bwinshi.

Ibi nabwo byabaye nko gukora ubusa kuko iyi nzu y’imyidagaduro hajemo abantu 20 gusa biba ngombwa ko iki gitaramo gisubikwa maze B Threy na Davis D bataha bataririmbye.

Amakuru avuga ko abategura iki gitaramo biyemeye ku bayobozi b’abanyeshuri muri iyi kaminuza banga gukorana na bo mu kumenyekanisha iki gitaramo mu banyeshuri, aba na bo bahitamo kubakomanyiriza mu banyeshuri ngo batazacyitabira.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *