Ba bakobwa bafunzwe bazira guca tumwe muduce tugize imyanya yibanga ya mugenzi wabo bafunguwe.

Ubwo inama y’Abaminisitiri yateranaga kuwa 13 Ugushyingo 2022, yemeje iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bagororwa 12 bakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye, n’iteka rya Minisitiri ryemeza ifungwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Muri abo 802 bafunguwe by’agateganyo ku iteka rya Minisitiri, harimo abakobwa 6 n’umusore umwe bari bamaze imyaka 2 bafunzwe muri 15 bakatiwe n’Inkiko. Gusa bari bategereje imbabazi za Perezida na cyane ko bari baranditse ibaruwa basaba imbabazi.

Bose uko ari barindwi bakimara guhabwa iki gihano, baje kwandikira Perezida wa Repubulika bamusaba imbabazi, bibasaba gutegereza imyaka irenga ibiri ngo barebe ko bazihabwa.

Tariki 19 Ukwakira 2020 ni bwo Umulisa wari muri batandatu batawe muri yombi muri Werurwe 2020, yibarutse umwana w’umuhungu. Ubu akaba yujuje imyaka ibiri.

Ku itariki ya 17 Werurwe 2020 ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu baregwaga ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi (Ubwinjiracyaha busobanurwa nk’umugambi wo gukora icyaha) bakatirwa gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bakobwa batari banyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, bahise bajuririra Urukiko Rukuru, kuwa 9 Ugushyingo 2020 rwanzura ko bazafungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshatu.

Iki gihano cyagabanyijwe kuko bajuriye basaba ko inyito y’icyaha bakurikiranyweho yava ku bwinjiracyaha bw’ubwicanyi ikaba gukubita no gukomeretsa bidakabije.

Bari bandikiye Perezida basaba imbabazi

Ubwo bari mu rukiko

 

Umwe muri bo nyuma y’ukwezi yahise yibaruka

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *