Ba rutahizamu babiri ba APR FC bari  bamaze gutangazwa n’ikipe nshya hanze y’u Rwanda bayihakanye

Nshuti innocent na Mugisha Gilbert  bakiniraga APR FC, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bamaze gutangazwa n’ikipe nshya ya Al Nahda muri Oman.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere yanegukanye shampiyona, yahaye ikaze aba bakinnyi nk’abakinnyi bashya bayo.

Ni abakinnyi bitwaye muri shampiyona ishize aho bafashije ikipe yabo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-23.

Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yazamuwe mu ikipe nkuru muri 2016 kugeza 2018 ubwo yerekezaga muri Stade Tunisien yo muri Tunisia, yahakinnye umwaka umwe agaruka muri APR FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

 

Nshuti Innocent ni we watangajwe mbere

Mugisha Gilbert ni umukinnyi wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Pepiniere FC aza guhita agurwa na Rayon Sports 2017 yakiniye kugeza 2021, ubwo yahitaga yerekeza muri APR FC yari asojemo amasezerano.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *