Kayonza: Babiri bagerageje kwiyahura baratabarwa, uwa gatatu arapfa

Abaturage batatu bo mu Karere ka Kayonza mu mirenge itatu itandukanye bagerageje kwiyahura, umwe ahasiga ubuzima abandi babiri batabarwa n’inzego z’ibanze zifatanyije n’abaturage.

Uwiyahuye ni umusore w’imyaka 30 y’amavuko wari usanzwe atuye mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Cyabajwa mu Mudugudu wa Kabarondo.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu muturage bivugwa ko yiyahuye anyoye umuti wa Rava usanzwe wifashishwa mu kwica udusimba twangiza ibihingwa nk’inyanya.

yagizati “Yatashye anywa umuti wa Rava batera mu nyanya, nyina yumva uranutse mu nzu hose, agiye kureba asanga umusore yarutse ahita atabaza abaturanyi bahageze bamujyana ku kigo nderabuzima bamugejejeyo ahita apfa.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu musore yari asanzwe akunze gufata amadeni y’abantu benshi bakaba bakeka ko ari byo byamuteye kwiyahura.

Yavuze ko RIB yahise ihagera itangiza iperereza mu gihe umurambo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Muri aka Karere kandi hagaragaye abandi baturage babiri bagerageje kwiyahura.

Muri abo harimo umusore w’imyaka 16 wo mu Mudugudu Busasamana mu Kagari ka Nyakanazi mu Murenge wa Murama.

Uyu musore ngo yamanuwe mu giti cya avoka n’abaturage nyuma yo gushaka kukimanikamo.

Abaturage bavuga ko yari inshuro ya gatatu agerageza kwiyahura bakamuba hafi, bakaba basaba inzego z’ubuzima kumupima kuko bakeka ko yaba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kimutera kwiyahura.

Undi wabigerageje agatabarwa ni umugabo w’imyaka 59 utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare, amakuru ava mu baturage ngo ni uko yikingiranye mu cyumba akanywa umuti wica udusimba, abaturage ngo bakinguye urugi ku ngufu bahita bamujyana ku kigo nderabuzima.

Bavuga ko yabitewe n’amakimbirane akunze kugirana n’umugore we.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *