Babiri bakomerekeye mu mirimo yo kubaka ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyabasenyukiyeho

Abakozi babiri bubakaga ikiraro cya Gahira gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke bakomeretse ubwo cyasenyukaga bari kucyubaka kuri uyu wa Kabiri.

Icyo kiraro giherereye ku mugezi wa Nyabarongo cyasenyutse kubera amazi menshi yatumye imigozi icika kuko abacyubaka bari bageze igihe cyo gushyiraho imbaho.

Kiri kubakwa hagati y’umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga n’uwa Ruli muri Gakenke.

Umunyamabanga Nshngwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Oswald Nsengimana, yabwiye IGIHE ko cyasenyutse hakomereka abakozi babiri mu bari barimo kucyubaka.

Ati “Cyasenyutse bituma abantu babiri barimo kucyubaka bagwa mu mazi ariko habayeho ubutabazi babajyana kwa muganga.”

Abo ni Dushimiyimana Angelique wagize n’ikibazo cy’ihungabana akaba ari kwitabwaho ku Bitaro bya Kabgayi na Ramiro Ignace uri kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gasagara mu Karere ka Muhanga.

Muri Gicurasi 2021 ni bwo ikiraro cya Gahira cyari cyatwawe n’ibiza, hubakwa icyo abaturage bifashishaga mu buhahirane hagati y’Akarere ka Muhanga na Gakenke.

Icyo na cyo cyaje gusenywa n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku itariki 25 Ukuboza 2021, abaturage batangira kwifashisha ubwato bw’ibiti bagashya mu kwambuka.

Ubwo bwato bwaje kugongana ari bubiri bukora impanuka itwara ubuzima bw’umuturage umwe harokorwa abasaga 40.

Nyuma yaho nibwo hahise hatangira imirimo yo kubaka icyo kiraro mu buryo bwisumbuyeho.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *